Ntawe nakwifuriza kuba nka Mudacumura !:Umugore wa Mudacumura mu Misa yo gusabira Gen.Mudacumura
Ku cyumweru taliki ya 17 Ugushyingo 2019 mu Bubiligi habereye umuhango wo gusomera misa Gen Mudacumura Sylvestre alias Muhambabazima .
Ni umuhango wari wateguwe n’inshuti zitandukanye ndetse n’abo bakoranye mu mitwe yitwaje intwaro. Umuryango we ukaba waritabiriye nk’abandi batumirwa bose.
Iki gitambo cya misa cyasomye na Padiri wabaye mu ishyaka CDR witwa (Hutu extremist) Athanase MUTARAMBIRWA, uyu muhango witabiriwe na bamwe bakoze Genocide yakorewe abatusti mu Rwanda mu w’1994 ubu baba mu gihugu cy’u Bubiligi.
Benshi muri aba bakaba bashakishwa n’ubutabera kubera kugira uruhare muri iyo Genocide.
Padiri Mutarambirwa yakunze kurangwa n’ingengabitekerezo ya Genocide ubwo yari Umupadiri muri Diocèse ya Kabgayi mbere ya 1994. Ngo kenshi yakundaga kwigamba ko akomoka mu miryango y’abaparimehutu bo kwa Kayibanda Grégoire.
Ahawe ijambo muri uyu muhango, umugore wa Mudacumura yashimiye abateguye iki gikorwa ababwira byinshi kuri Mudacumura. Uyu mugore wa Nyakwigendera yabwiye abari aho ko ntawe yahitiramo kuba nk’umugabo we.
Yagize ati: “Ntabwo nababwira ngo mugere ikirenge mu cya Mudacumura,ngo mukore nk’ibyo yakoraga ,sinabwira abantu ngo muhaguruke mujye mu mashyamba kuko we ibyo yakoraga yari yarabihisemo Kandi abizi kuko kujya mu mashyamba si inzira yo gufasha abantu kuko kuba intwari si ukujya mu ishyamba.”
Uyu mugore avuga ko yashakanye na Mudacumura mu mwaka 1990 babyarana abana batatu.Mu mwaka wa 1992,nibwo Mudacumura yagiye kwiga ibya gisirikare n’uko mu 1994 ahungira mu mashyamba ya Congo mu mutwe w’inyeshyamba urwanya Leta y’u Rwanda wa FDLR aho yaguye mu kwezi kwa Nzeli uyu mwaka arashwe n’umutwe w’ingabo wihariye witwa Hibou special force.
Kuva Mudacumura yahungira muri Congo mu w’1994 nibwo umugore we yahise ashaka undi mugabo w’umuzungu.
Umwe mu bari hafi y’umugore wa Nyakwigendera Mudacumura mu gihugu cy’UBubiligi, utashatse ko amazina ye ashyirwa hanze ku bw’umutekano we yatangarije Rwandatribune.com, ko uyu mugore,kuza mu misa ya Gen.Mudacumura kwari ukwiyererutswa,kuko Mudacumura yapfuye batagicana uwaka kubera ko umugore yari yarishakiye undi mugabo.
Rubanda rwiciwe ababo amagana na FDLR ku mabwiriza ya Gen.Mudacumura muri Congo no mu Rwanda bahaye inkwenene abasabye iyi misa babyita ko ari uguta umwanya bati;Imana ihora ihoze kandi abamena amaraso atariho urubanza bazasanga sebuja Satani.
Mwizerwa Ally