Ihurizo kuri Leta y’u Burundi ryo kubura uko isobanurira abaturage bayo urugamba irimo na RED TABARA ikitwaza ibihugu by’ibituranyi.
Ubwo hari kuri uyu wa 16 Ugushyingingo ahitwa MUBIMBI,Perezida Pierre NKURUNZIZA yagaragaye afite uburakari bwinshi ,ariko bamwe mu banyapolitiki b’i Burundi basanze bishoboka ko bwaba buturuka ku kibazo cy’intambara yashojwe n’Umutwe w’inyeshyamba za RED-TABARA ukomeje kwibasira ibirindiro by’ingabo z’u BURUNDI mu gihe ntawatekerezaga ko uwo mutwe waba ufite imbaraga nk’izo umaze kugaragaza .
Mu kwezi gushize Rwandatribune.com yabagejejeho inkuru y’abitwaje intwaro bateye mu Burundi mu ntara ya Bubanza Komini Musigati bavuye muri DR Congo bashaka kwinjira mu ishyamba ry’Ikibira nk’uko abategetsi n’abaturage babitangaje.
Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi mu Burundi ni wo wigambye icyo gitero, Umuvugizi w’ingabo z’u Burundi, ndetse n’Umuvugizi w’ingabo z’u Burundi yigambye insinzi,ariko RED TABARA ntiyigeze iva mu ishyamba rya Kibira.
Major Emmanuel Gahongano umuvugizi w’Igisoda cy’u Burundi yatangarije radio televiziyo y’u Burundi ko “umutwe [wateye] wahise usubira mu Rwanda,bishyatse kuvuga ko ari u Rwanda rwabateye.
Agace katewe kegeranye n’ishyamba ry’Ikibira rikomeza mu Rwanda rikitwa ishyamba rya Nyungwe.
Umwe mu baturage bo muri Komini Mabayi yavuganye n’umunyamakuru wa Rwandatribune.com,yadutangarije ko ingabo z’u Burundi zohereje abandi basirikare benshi bo gufasha abasanzwe mu gace katewe kitwa MARARA.
Umunyamakuru wa Radiyo ikomeye yo mu Burundi RPA uri iMabayi aho intambara yabereye yagize ati:abateye bari basanzwe mu Kibira kandi byari bisanzwe bizwi yuko RED TABARA izasenya ibi birindiro.
Yakomeje avuga ko ibi birindiro byariho abasilikare 112,naho 20 bari bagiye mu kiruhuko bakaba bari bayobowe na Major NGOMIRAKIZA uzwi ku izina rya Musogoto nawe yahasize ubuzima muri iki gitero,ababashije gutoroka ni 11,abandi 81 barishwe.
Iyi mibare y’abasilikare baguye mu mirwano bangana batya akaba ari ubwambere kuva aho RED TABARA itangirije urugamba.
Abasesenguzi mu bya Politiki barasanga Leta y’u Burundi itagombye gushinja uRwanda ko arirwo nyirabayazana dore ko Leta y’uRwanda ishishikajwe no kubana neza n’ibihugu by’ibituranyi n’ubwo uBurundi buha indaro imitwe yitwaje intwaro harimo FDLR na RNC.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru Amb. Olivier Nduhungirehe umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Rwanda avuga ko “atari ubwa mbere ibirego nk’ibi bidafite ishingiro babivuze”
Mwizerwa Ally