Bamwe mubatuye mu karere ka Musanze bavuga ko bategerezanyije ibyishimo byinshi umukino w’igare muri aka karere kuko bavuga ko ariwo mukino basigaye biyumvamo kuruta iyindi dore ko hari n’ikipey’amagare ibarizwa muri aka karere.
kuri uyu wa gatandatu kuwa 23 Ugushyingo muri aka karere bazakira irushanwa ry’amagare agace ka Rwanda cycling cup ryiswe Farmer’s circuit race Musanze kagarutse nyuma y’uko bavuye Huye ndetse na Muhanga bazazenguruka umugi wose
abo twaganiriye bavuze ko bishimire kwakira aya marushanwa . Kamanzi Valens yagize ati “umukino w’amagare urebye niwo dusigaye ducungiraho nk’abanyarwanda kuko ariwo uduha ubyishimo nibo batsinda niyo mpamvu kuba baje Musanze turiteguye kandi ni iby’igiciro kuri twe igare ni umukino usigaye ugezweho cyane”
Ndahimana Theogenie nawe ati ” ubundi umukino w’amagare niwo usigaye uduha ibyishimo. kuba bazaza gukinira hano ni amahirwe akomeye kuri twe Kandi bikaba n’umunezero iyo isiganwa ryabereye hano nongera kugira icyo nkora ari uko risoje kuko ibyishimo birahenda (… niyompamvu mba ngomba kubanza nkihera ijisho nkabona gukomeza n’izindi gahunda.”
Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe atandukanye agera kuri 11 arimo ibyiciro bitatu bitandukanye aribyo iby’abagore bizasiganwa n’intera ingana na 93km ,ingimbi zisigane intera ya 111,6km ,n’abakuze bazasiganwa intera ingana na 155km
Kubazi umugi wa Musanze,abazasiganwa bazakoresha inzira ya La Paillote_ADEPR_ banyure ku musigiti bakomeze umuhanda wa Mpenge bazamuke uwo ku ishuli rya Sunrise banyure kuri centre pastoral Fatima no kuri police bakomeze ku isoko ry’ibiribwa basoreze kuri La Paillote.Abagore bazazenguraka inshuro 15 ingimbi zizenguruke inshuro 18 naho abakuze bazenguruke inshuro 25 .
Irushanwa riheruka ryabereye mu karere ka Muhanga ryatwawe na Uhiriwe Renus akaba akinira ikipe ya Benidiction execel Energy.
Joselyne Uwimana