Frank Ruhinda muramu wa Col.Karegeya yagizwe umuhuzabikorwa wungirije wa RNC muri Uganda
Umutwe urwanya Leta y’u Rwanda RNC ukomeje gukorana byahafi n’ubutegetsi bwa Museveni, aho kuri ubu umaze gushinga ibiro kumugaragaro mu muri Kampala ho muri Uganda.
Uyu mutwe watangaje amazi y’abagize komite ngenzuramikorere iwuhagarariye muri icyo gihugu.
Ibi byaragezweho kubufatanye n’urwego rwagisirikare rushinzwe iperereza muri uganda(CMI) hamwe na Kayumba Nyamwasa uhagarariye umutwe wa RNC.
Charles Lwanga, umunyamabanga mukuru wa kayumba muri uganda aherutse kwandikira Jerome Nayigiziki umuhuzabikorwa Wa RNC muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika akomoza ku bijyanye no gushiraho komite ya RNC mukiswe”intara ya uganda” ikaba inagaragaza Abantu 15 bagize iyo comite.
Iki kiswe intara ya Uganda cyakoraga kidafite komite nshingabikorwa izwi ku rwego rw’intara no kurwego rw’akarer.
mu nama yamaze iminsi ibiri guhera tariki ya 12 kugeza tariki ya13 z’ukwezi k’Ugushyingo 2019 nibwo mu mugi wa Kampala hatowe Komite nshingabikorwa ya RNC muri Uganda, ibi bikaba ari bimwe mubikubiye mwiyo baruwa yanditswe na Lwanga ku itariki ya 13/11/2019
Iyi nama ikaba yaraje ikurikira izindi nama nyinshi zatangiye guhera umwaka ushize, aho zigaga uburyo hashirwaho comite ishinzwe ibikorwa bya RNC muri uganda.
Iyi baruwa inavuga ko mbere yo gushiraho iyo komite ihagarariye ibikorwa bya RNC muri uganda, ugomba kuba umuhuzabikorwa ari Pasiteri Deo Nyirigira.
Binyuze mu itorero rye AGAPE ribarizwa mumugi wa mbarara pasteur Nyirigira yagiye ayobora ibikorwa byo gushaka no kwinjiza abayoboke bashya mu mutwe wa RNC.
Dore urutonde rwa bamwe mu bagize komite ya RNC mukiswe “uganda province executive comttee:
_UMUHUZABIKORWA:Bishop Deo Nyirigira
_Umuhuzabikorwa wambere w’ungirije : Frank Ruhinda
_umuhuzabikorwa wa kabiri w’ungirije:Moris Udahemuka
Umunyamabanga mukuru:Charles LWANGA
Umubitsi: Patrick TUMWINE
_Comiseri ushinzwe ubukangurambaga:Past.Christopher BUSIGO
_comiseri ushinzwe itangazamakuru: Dr Gideon Rukundo(rugali)
Comiseri ushinzwe abategarugori:Anne FURAHA
Commiseri ushinzwe urubyiruko : Baker KWESIGA
Comiseri ushinzwe kongera ubushobozi:John NDINAZO
Comiseri ushinzwe igenamigambi :Peka Africa
Commiseri ushinzwe a matora ni nikinyabupfura:Emmanuel MUTARAMBIRWA
Comiseri ushinzwe ubumwe n’ubwiyunge:Mediatrice MUHAWENIMANA
Comiseri ushinzwe kwinjiza abarwanyi muri RNC:Rugema January(Djuma Murenzi)
Nubwo bimeze bityo amacakubiri ni yose muri RNC,amakuru dukesha imboni zacu nuko kuwa 28 Ugushyingo 2019 hateganije inama izabera i Buruseri mu Bubiligi yatumijwe na Tabita Gwiza mushiki wa Ben Rutabana ikazasiga itanze icyerekezo cy’ejo hazaza ha Ben Rutabana.
Tabita Gwiza afatanyije na Ben Rutabana bari barashinze ikigega cyiswe umurage wa RWIGARA cyakusanyaga imisanzu igera mu bihumbi 15.000$,bya buri kwezi bigize 70% by’imisanzu yavaga mu banyamuryango, uyu mutwe wifashishaga mu bikorwa byawo harimo n’ayatungaga Kayumba Nyamwasa dore ko we ubwe bamutakazagaho 60% by’ingengo y’imari bakira buri kwezi.
Nyuma yaho Ben Rutabana aburiwe irengero iyi nkunga yose yahise ihagarara,Tabita akaba ari mu ntumbero zo gushyinga irindi shyaka,abasesenguzi bavuga iyi Komite nshingwabikorwa ya Uganda ije kuziba icyuho kugirango ikusanye amafaranga muri Uganda yo kuba bakoreshya mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi,kuko Tabita Gwiza amaze gufungira RNC amazi n’umuriro.
Hategekimana Claude
Hhhhhh ! Muradutuburiye koko ! Ngo tariki 28 ugushingo 2019 hateganijwe inama I buruseli !!!!!!!!