Indege nto ya Kompanyi yigenga ya Congo izwi nka Busy Bee yashanyukiye mu kirere imaze guhaguruka muri iki gitondo mu gace ka Goma ho mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi ndege yahitanye abagera kuri 6 nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’umujyi Goma Timothée Muissa Kiesse kuri iki cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo.
yagize ati « Abagera kuri 6 nibo bamaze kuboneka batakaje ubuzima kandi inzego z’ubutabazi zikomeje gushakisha abandi »
Umuyobozi w’ikibuga cy’indege cya Goma Richard Mangolopa arahamya ko kubagera kuri makumyabiri bari muri iyo ndege nta n’umwe ushobora kurokoka bitewe n’uburyo iyo yende yangiritsemo.
Bari abagenzi 17 n’abandi babiri b’iyo Kompanyi.
Ni indege yo mu bwoko bwa Dornier-228 yagombaga kwerekeza i Beni na Butembo mu birometero 350 mu majyaruguru ya Goma , nkuko umwe mu bakozi ba Kompanyi abivuga. Iyi ndege yashwanyukiye mu kirere mu gace gatuwe cyane kegereye ikibuga cy’indege cya Goma.
Umukozi ushinzwe kwakira abagana iyi Kompanyi Héritier Said Mamadou yavuze ko iyi ndege yarimo abagenzi 17 n’abandi 2 bayitwaraga.
Aragira ati « Harimo abagenzi 17 n’abandi 2 batwara iyo ndege.Yahagurutse ahagana saa tatu na saa tatu n’iminota imumi (9h-9h10 ) ni ukuvuga saa moya ku isaha ngengamasaha (07H00 GMT) »
Jeuneafrique.com yanditse ko ubuyobozi bwa Kompanyi bwahise buterana ikitaraganya mu gihe hagitegerejwe ibiva mu iperereza ryimbitse ryatangiye gukorwa n’ababishinzwe ngo harebwe icyateye iyo mpanuka.
Busy Bee ni Kompanyi y’indege itwara abagenzi itangiye imirimo vuba , ikaba ifite indege eshatu zitanga serivisi zitwara abagenzi mu duce tw’icyaro twa Beni na Butembo , mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.
Irasubiza Janvier.