Abapasiteri 24 ba ADEPR baherutse kwirukanwa mu gihugu cya Uganda , urwego rw’ubutasi rwa Uganda CMI rurabazana rubasiga ku mupaka utandukanya u Rwanda na Uganda. Leta y’u Rwanda yarabakiriye ibohereza iwabo aho baturuka, ariko bamwe muri abo bapasitori baje gutangaza ko bageze aho baturuka bakanga kubakira kandi itorero ariryo ryari ryarabohereje mu kazi.
Aba bapasiteri basaba itorero rya ADEPR kubasubiza ku mirimo bakoraga mbere kugira ngo babashe gutunga imiryango yabo.
Umwe muri aba bapasiteri twaganiriye avuga ko yari amaze imyaka icumi aba Uganda aho yakoraga umurimo w’ubushumba mu itorero rya ADEPR.avuga ko itorero ritiryigeze ribafasha aho bagarukiye mu Rwanda, ubu ubuzima bukaba butameze neza.
Yagize ati: “usibyeikibazo cyo kuba wari ufite umuhamagaro ukawicaza n’ubuzima bwacu muri rusange ntibumeze neza.njya gusenga nk’umukristo usanzwe ngataha mu rugo nta kazi ko gutunga umuryango kandi itorero naryo ntacyo ryadufashije.ntiryatwakiye nk’abapasitori”
Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda Bwana Ephrem Karuranga yatangiye avuga ko ibyo abo bapasitori bavuga ko banze kubakira ko ari ibinyoma kuko abaje ari ikiciro cya kane kandi ibyiciro bitatu byose byaje mbere babyakiriye akaba yavuze ko batakwanga kwakira ikiciro cya kane.
Yakomeje avuga ko abapasitori birukanywe muri Uganda barimo ibyiciro 2 aribyo abari muri Uganda bafite amabaruwa abohereza mu kazi bisobanura ko abo bari abakozi ba ADEPR Rwanda, hakaba n’abandi bari badafite amabaruwa abohereza mu kazi abo bakaba baragombaga gutungwa na ADEPR ururembo rwa Uganda kuko bo bagengwaga n’amategeko ya Uganda.
Uyu muvugizi kandi avuga ko ubundi itegeko rya ADEPR ubwaryo rivuga ko iyo aho umuyobozi yayoboraga havuyeho bivuga ko hari ibigenderwaho kugira ngo ahabwe undi murimo.
Yagize ati: “ umuyobozi aho yari ari iyo havuyeho nta murimo aba afite mbere y’uko bagushakira ahandi, ikindi kandi ni uko haba hagomba kurebwa imyitwarire yawe , imbuto werera abandi ndetse n’ingengo y’Imari yo kuguhemba igihe uhawe undi murimo.”
Ikindi yavuze ni uko abirukanwe muri Uganda bari bafite amabaruwa ya ADEPR Rwanda abohereza mu kazi bahawe akandi kazi ariko ko batagomba gusubira mu ko bari basanzwe bakora Uganda, naho abatari bafite ayo mabaruwa bakaba bari kureba niba hari uburyo bwo kuba babashakira imirimo bakora ariko hakazabanza kurebwa uko bitwaraga muri Uganda ndetse no kureba niba hari ingengo y’Imari yo kubahemba.
Nyuzahayo Norbert