Nyuma yo kubyara impanga z’abana batatu, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bukamwemerera inka nk’imfashabere ariko hagashira amezi agera muri atatu atarayihabwa.
Nyiraneza Angelique, umuturage wo mu Mudugudu w’Akumurimo, mu Kagari ka Ngondore mu Murenge wa Byumba, akomeje gutakambira ubuyobozi bw’akarere abusaba kumugoboka, dore ko umwana umwe muri izo mpanga aherutse kwitaba Imana bigakekwa ko yazize imirire mibi.
Nyiraneza Angelique, umubyeyi wo mu kigero cy’imyaka nka 30 wari ubyaye ku nshuro ya mbere akabyara impanga z’abana batutu, avuga ko Manzi Eliya, umwana umwe muri izo mpanga eshatu yapfuye nyuma y’amezi atatu avutse. Babiri basigaye, na bo ubarebye ubona bananutse ku buryo Nyiraneza akeka ko umuvandimwe wabo wapfuye yazize ko adafite amashereka ashobora kubahaza.
Yagize ati:” Inka ntabwo twigeze tuyibona, abana banjye nabahaga amata, rero ndangije amata ndayabura niyambaje ubuyobozi bwo mu murenge wa Byumba mpamagara executive yari yarampaye nimero ntiyayifata, mpamagaye affaire social arambwira ngo ubufasha bwanjye babusabye ku karere ntibwari bwaza, buri gihe nkamuhamagara akaba ariko ambwira”.
Nyiramugina Devota, Umujyanama w’Ubuzima mu Mudugudu Nyiraneza atuyemo, akaba ari na we ukurikirana ubuzima bw’uyu mubyeyi n’impanga ze, avuga ko ibipimo by’izo mpanga bigaragaza ko zifite ikibazo cy’imirire mibi ikabije.
Ati:” Naramusuye abana nkabapima ibiro, nkabashyiramo igipimo hanyuma rero n’ubundi nkasanga abana atari neza, umwana umwe umunsi umwe ugasanga yazamutse ukabona none yasubiye hasi, umugabo yaba yahingiye udufaranga akaba yabonye ukuntu agura kigozi noneho yayaha ba bana ukabona bzamutse yayabura ukabona barongeye baramanutse”.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byumba, na bwo bwemeza ko Nyiraneza akimara kubyara impanga z’abana batatu, Ubuyobozi bw’Akarere byamwemereye inka yo kumufasha kubona amata yo kubaha, icyakora umurenge wahise ibikorera raporo nk’uko wari wabisabwe ariko kugeza ubu uyu mubyeyi usigaranye abana 2 mu mpanga eshatu yari yabyaye ntarahabwa iyo nka.
Nshimiyimana Valens, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Byumba, yavuze ko bagiye gukurikirana aho akarere kageze gatanga iyo nka kemereye uyu mubyeyi.
Nshimiyimana yagize ati:” Ni ukuvuga ngo icyo kibazo tugiye gukurikirana turebe ngo, mbese ni iki akarere kagize kuri raporo twabahaye”.
Nubwo Nshimiyimana avuga ko agiye gukurikirana iki kibazo, urwego rushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gicumbi rwo ruvuga ko iby’iyo inka uyu mubyeyi yemerewe rurabizi ndetse ko ari ubwa mbere bumvise icyo kibazo.
Nkurunziza Pacifique