Abarwanya Leta y’u Rwanda bakomeje kwitana bamwana ku ibura rya Ben Rutabana Kayumba Nyamwasa uyoboye ishyaka RNC rirwanya Leta y’u Rwanda, aho akomeje gutungwa agatoki na bagenzi be bamushinja ubwicanyi n’ibindi bikorwa bita ibyo kubagambanira nyuma y’ibura ry’umuhanzi Benjamin Rutabana.
Ubwo uwitwa Musonera Jonathan yagiraga icyo avuga ku ibura rya Benjamin [Ben Rutabana] umaze amezi abiri abuze , nibwo yakomoje kuri Kayumba yita umwicanyi ndetse anavuga ko bo bamumenye mbere bakamuhunga.
Uyu muhanzi Ben ukomeje kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru, yabuze kuva ku itariki ya 8 Nzeri 2019 ubwo yari muri Uganda, inshuti ze n’umuryango bakaba bakomeje gushinja Kayumba kuba inyuma y’ibura rye.
Musonera ati “Yaba umuryango we natwe inshuti ze ntabwo tuzi irengero rya Ben Rutabana, nta we uzi aho afungiye, nta we uzi niba akiriho cyangwa atakiriho, gusa icyo dusaba Imana ni uko twazamubona akiri muzima, ibyo rero nta wundi ubizi, bizwi na Kayumba niwe uzatobora akavuga cyangwa se akabyihorera ariko nkurikije ibyo bashiki ba Ben bavuga, ndibuka ko bavuze ko yabonanye n’abantu bo muri RNC ageze muri Uganda, nta kuntu bavuga ko batazi aho ari kandi yarakiriwe n’abantu babo, ubwo rero bivuze ko Rutabana agomba kwishyuzwa Kayumba na bariya bateruzi b’ibindi , badafite icyo bamaze”.
Musonera wabanye na Kayumba muri iri shyaka rya RNC avuga ko Rutabana yaguye mu mutego ngo bo bamenye mbere bagatandukana na we [Kayumba].
Ati “Kayumba niko amera, agira igihe agukoresha ibyo ashaka kugukoresha akageza igihe azakwica cyangwa se ukamumenya hakiri kare ugatandukana na we nk’uko twatandukanye. Ben rero ayo mahirwe ntayo yagize kuko baramwoshyoshyeje baramukurikirana bamusanga muri Uganda akoresheje muramu we n’izindi mbaraga afiteyo, nta gitangaje kuri Kayumba kuko Kayumba azwi mu mateka y’ubwicanyi no kurigisa bagenzi be kuva tukiri ku rugamba ,…”
Umuryango wa Ben uvuga ko yavuye aho yabaga mu Bubiligi ku itariki ya 4 Nzeri akomeza kuvugana n’umugore ari ku rugendo. Yageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda bukeye bwaho, bakomeza kuvugana n’umugore we kugeza ku itariki ya 8 Nzeri 2019.
Aganira na BBC, umugore wa Ben, Diane Rutabana yavuze ko yafashe indege yerekeza muri Uganda yari asanzwe afitanye ibibazo na bamwe muri RNC.
Ashimangira ko Kayumba yamutumyeho intumwa, ati “Bucyeye bwaho undi wo muri RNC arampamagara arambwira ngo yatumwe n’uwo muyobozi wabo ngo Kayumba [Nyamwasa] yambwiye ngo nkuvugishe nguhumurize”.
Adeline Rwigara mushiki wa Rutabana, aganira na VOA na we yagarutse kuri Kayumba Nyamwasa uyoboye RNC na Ben abarizwamo, ko yaba azi aho ari.
Uyu muvandimwe wa Rutabana akaba avuga ko yabwiye Kayumba ati “Amaraso y’umuvandimwe wanjye agize icyo aba muzayabazwa”.
Mu gihe Kayumba ntacyo yari yatangaza kuri ubu bwicanyi no kugambanira bagenzi be ashinjwa, hashize iminsi mike impuguke mu mategeko, André Kazigaba, ubu utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda yakoreraga, avuze ko Kayumba ari umwicanyi ruharwa.
Uyu munyamategeko ashinja Kayumba ubwicanyi ashingiye ku byo ngo akora mu ishyaka RNC ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, akanamunenga kwihakana n’abo yari asanzwe azi.
Yagize ati “Niyo ibintu byahinduka Kayumba agafata igihugu njyewe ntabwo nahunguka kuko nta cyaba kinjyanye, Kayumba ni Serial Killer[Umwicanyi kabuhariwe] kuko yihakana n’abo azi”.
Undi mu batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda washinje Kayumba ubugambanyi n’ubwicanyi, ni Rudasingwa Theogene we wanavuze ko na we [Kayumba] akwiye guhanishwa kwicwa.
Uyu Rudasingwa yanenze Kayumba Nyamwasa nk’umuyobozi wa RNC nyuma y’aho abarwanyi 25 barimo Major (Rtd) Habib Mudathiru bafatiwe muri Congo bakajyanwa mu Rwanda ariko iri shyaka rikabihakana kandi baremeje mu rukiko ko ariryo ryabatumye.
Muri Werurwe uyu mwaka Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko abantu barindwi bari ku isonga ryo kuyobora no gutera inkunga ibikorwa bihungabanya umutekano w’u Rwanda bashyiriweho impapuro zisaba ko batabwa muri yombi.
Havuzwe Kayumba Nyamwasa uyobora RNC, Paul Rusesabagina n’abandi. Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Jean Bosco Mutangana, mu kiganiro yagiranye na kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda, yakomoje kuri Kayumba.
Yagize ati ” Kayumba yari yarakatiwe n’inkiko za gisirikare ariko hari ibindi byaha yakoze bijyanye no kurema umutwe w’iterabwoba, kurema ingabo zitemewe, ibyaha bijyanye n’ubufatanyacyaha mu kwica, gutera inkunga iterabwoba. Murabizi ko hari raporo ya Loni igaragaza uruhare rwe mu gukora iterabwoba.”
Kayumba Nyamwasa yahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda ku ipeti rya Jenerali (Gen.) akaba yaranazibereye Umugaba wa zo, nyuma aza no guhagararira igihugu cye (Ambasaderi w’u Rwanda) mu Buhindi mbere y’uko ahungira muri Afurika y’Epfo.
Ku wa 14 Mutarama 2011, Kayumba yakatiwe n’Urukiko rwa Gisirikare adahari igihano cy’igifungo cy’imyaka 24 yamburwa n’impeta za gisilikare, amaze guhamywa ibi byaha.
Ni inkuru ya Bwiza.com