Ahazwi nko kuri Mukinga ho mu karere ka Gakenke mu murenge wa Cyabingo, akagari ka Muhororo umudugudu wa Muhororo hari ibagiro ry’ingurube aho ribaga ingurube zo kugemura muri Kongo ndetse n’imbere mu gihugu. Ibisigaye byitwa amara bikajyanwa kogerezwa mu mugezi wa Mukinga .
Aba bavuga ko kwogereza amara y’ingurube mu mugezi abaturage bavomamo babiterwa n’uko batemerewe kogereza ku ibagiro kuko babwiwe ko biteza umunuko.
Twaganiriye na Theogene umwe mu bacuruza amara y’ingurube.
Yagize ati: “ubuyobozi bwa cooperative bagiro bwatubujije kogereza ayo mara ku ibagiro ngo kuko bitera umunuko bikababangamira bityo rero dufata umwanzuro wo gushoka iya Mukinga”
Muneza nawe yavuze ko impamvu bogereza mu mugezi ni uko ku ibagiro ry’izo ngurube nta mazi ahagije ahari.
Tugeze ku mugezi wa Mukinga aho aba bacuruzi bogereza ayo mara twasanze abaturage barimo kuvoma amazi y’uwo mugezi kuko bavuga ko ariyo bakoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi.
twasuye kandi ahakorera iryo bagiro dusanga ibigega bifata amazi bidaheruka kugeramo amazi.ubuyobozi bwa koperative buvuga ko umuyoboro uzana amazi wangiritse akaba ariyo mpamvu batakigira amazi.Gusa ngo bahora bareregwa n’abashinzwe gukemura icyo kibazo aho bahora bavuga ko bari bukemure ikibazo cy’amazi ariko ntibabikore.
Tubajije umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyabingo Alice Mukeshimana ku kibazo cy’umwanda wogerezwa mu mugezi abaturage bavoma yatubwiye ko ayo makuru ntayo yarazi ko agiye kubikurikirana mu maguru mashya.
Masengesho Pierre Celestin