Umunyamuryango w’Ishyaka ritavuga rumwe n’Ubutegetsi mu Burundi, National Congress Party for Freedom (CNL) yakomerekejwe bikomeye n’abantu bataramenyekana.
Ubu bugizi bwa nabi, bwabaye mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa mbere muri Komine Matana mu Ntara ya Bururi.
Zimwe mu nshuti ze muri iryo shyaka, zivuga ko ubwo bugizi bwa nabi bwabaye bamaze gutandukana na we bavuye mu kabari.
SOS Media Burundi dukesha iyi nkuru, ivuga ko aba barwanashyaka ubwo bari mu kabari, urubyiruko rw’Imbonerakure rwakurikiraniraga hafi gahunda zabo umwe ku wundi.
Amakuru avuga ko umwe mu Mbonerakure yari afite icyuma yahishe mu myenda.
Bamwe mu barwanashyaka bavuga ko batandukanye na mugenzi wabo bagasubira imuhira amahoro, ariko ngo bakimara gutandukana bumvise ko mugenzi wabo bari kumwe yatatswe n’abagizi ba nabi.
Mu mwaka wa 2018 mu kwezi kwa kalindwi, mukuru we babanaga mu ishyaka Hussein Radjabu, yishwe n’umupolisi mu mujyi wa Komine Matana.
Hussein Radjabu nibwo yari akiva muri gereza ya Mpimba i Bujumbura.
Nkurunziza Pacifique