Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubushakashatsi no guteza imbere Inganda mu Rwanda (NIRDA) cyatangije gahunda yo gufasha abatunganya ibikomoka ku nka kugira ngo babashe kubibyaza umusaruro ku buryo bukwiye dore ko bamwe badafite ubumenyi bwo kuba babitunganya neza kandi bikabagirira akamaro nk’uko ibindi bikoresho bitanga umusaruro haba ku rwego rw’Igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Ibi bije nyuma y’aho benshi mu bafite amabagiro mu Rwanda bagaragaza ko bafite ikibazo cy’uko bimwe mu biva ku matungo nyuma yo kuyabaga cyane cyane impu n’amahembe bititabwaho uko bikwiye kugira ngo bibyazwe umusaruro nk’uko bigomba kuko usanga ababitunganya badafite ubushobozi buhagije ndetse n’ubumenyi bwo kubitunganya ku buryo babibyaza umusaruro ufatika.
Iyi gahunda y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushakashatsi yiswe “Inka mu modoka” ikaba igamije gufasha abafite ibitekerezo mu bumenyi n’ikoranabuhanga mu guhanga udushya tw’ibikomoka ku nka cyane cyane impu, amahembe, n’ibindi.
Umuyobozi wa NIRIDA Madamu Kampeta Sayinzoga avuga ko ikigamijwe ari ukugira ngo abikorera ndetse n’abacuruzi bamenye ko ibikomoka ku nka bashobora kubibyaza umusaruro nk’ibindi byose bityo bakaba babakangurira kubishoramo imari muri gahunda ya Leta yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made In Rwanda).
Ati “mu Rwanda dufite amabagiro 7 kandi imikorere yayo nayo iracyari hasi cyane, twatangije iyi gahunda kugira ngo dushishikarize cyane cyane abikorera gushora imari mu bikomoka ku nka mu rwego rw’ubucuruzi ndetse n’Inganda.”
Yakomeje avuga ko iyi gahunda batangije igiye kuzana ikoranabuhanga mu gutunganya ibi bikomoka ku Nka aho bazafasha ababitunganya kubibyaza umusaruro ku rwego ruhanitse aho yavuze ko nk’impu zishobora kuvamo intebe zicarirwa mu modoka, amahembe ashobora kuvamo ibirahure n’ibindi ariko ugasanga ababitunganya ubu batabizi kandi nta n’ubushobozi bafite.
Bamwe mu bakora mu nganda zikora ibikomoka ku mpu bat angarije rwandatribune.com ko impu bakoresha bazikura hanze kuko izo mu Rwanda zidatunganywa ngo zigire ubwiza bukenewe, akaba ariyo mpamvu hashyizweho iyi gahunda kugirango abanyarwanda bagire ubumenyi mu gutunganya impu zifite ubwiza bukenewe hari na gahunda y’uko imodoka zikorerwa mu Rwanda za Volkswagen zagira intebe z’impu ariko zikoreshejwe impu za hano mu Rwanda.
Habiyaremye Jeana Marie ukora imitako mu mahembe y’inka avuga ko iyi gahunda ya NIRDA izatuma yagura ibikorwa bye akanakora indi mitako mu magufwa.
Ati “Nakoreshaga amahembe gusa nabwo nkakoresha make ariko iyi gahunda nizeye ko iri bumfashe kwagura ibikorwa byanjye umusaruro ukiyongera.
Bizamfasha kandi kugura imashini yisumbuyeho n’indi izamfasha gutunganya n’amagufwa kuko hari aho nabibonye bayabyaza umusaruro.”
Muri iyi gahunda bafitanye amasezerano na BRD aho ibitekerezo byiza bizatsinda bizahabwa amafaranga n’iyi banki abazayahabwa bakazayishyura mu gihe cy’imyaka 3 kugera kuri 5 nta nyungu batswe.
NIRDA nayo kandi ngo izabaha ubumenyi mu gushyira ibitekerezo byabo mu bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kugira ngo berekane ko inka ishobora kugira agaciro mu rwego rw’inganda ikindi ngo ni uguhindura imyumvire y’abantu kugira ngo bumve akamaro k’inka mu rwego rw’ubucuruzi.
Iyi gahunda ije ari iya 3 ikurikira izindi gahunda zatewe inkunga na NIRDA hamwe n’abafatanyabikorwa zirimo iyo gufasha abakora ibikomoka ku biti kubibyaza umusaruro hifashishijwe ikoranabuhanga, ndetse n’iyo gufasha abahinzi n’abacuruzi b’imbuto n’imboga.
Nyuzahayo Norbert