Kimwe mu kinyamakuru bivugwa ho kuba cyegereye cyane guverinoma ya Uganda cyizwi nka Soft power gikomeje gushimangira ko u Rwanda rwitegura gutera iki gihugu, nyuma y’amakuru kivuga ko gifite y’uko u Rwanda ruherutse kugura mu’Bushinwa kajugujugu z’intambara zo mu bwoko bwa Mi-35 cyemeza ko u Rwanda rutaziguriye kurwanya inyeshyamba gusa.
Icyi kinyamakuru kivuga ko u Rwanda rurimo kugura ibikoresho bya gisirikare mu Burusiya, rwitegura gutera Uganda. Gisobanura ko u Rwanda rusanzwe rwaraguze n’uBushinwa uburyo bw’ubwirinzi buteye imbere bw’ibitero byo mu kirere. Kiravuga ko kuri ubu amakuru gifite yemeza ko ubu u Rwanda rwongeye ho indege 2 za M-28 na kajugujugu 4 zigaba ibitero( Attack helicopters) zo mu bwoko bwa Mi-35 rwaguze mu burusiya. Iki gitangazamakuru cyakomejwe gushyirwa mu majwi na Guverinoma y’uRwanda kimwe n’ibindi binyamakuru bitandukanye muri Uganda rubishinja gucishamo propaganda zigamije kwibasira u Rwanda ruvuga ko imibanire mibi y’uRwanda na Uganda yabaye mibi kuva muri Gashyantare ubwo u Rwanda rwakumiraga kw’isoko ryarwo ibicuruzwa byo muri Uganda. Ni mugihe nyamara umwuka mubi hagati y’ibi bihugu byombi watangiye kwigaragaza mu mpera za 2017 n’itabwa muri yombi rya hato na hato ry’abanyarwanda, ndetse bamwe bagakorerwa uyica rubozo bitwa intasi nk’uko ubuhamya butandukanye bwagiye bubigaragaza, hakiyongera n’ikibazo gikomeye cyo gushyigikira abashaka gutera U Rwanda. Iki kinyamakuru kirakomeza kivuga ko u Rwanda ruzavuga ko izo kajugujugu rushaka kuzikoresha kurwanya inyeshyamba. Nubwo kitavuga niba hari uwo rugomba guha ibisobanuro ku kuba rwaguze ibikoresho bya gisirikare), ariko ngo ubushobozi bw’izi kajugujugu burarenze cyane ku buryo atari izo kurwanyisha inyeshyamba zisanzwe. Ngo: “U Rwanda ruragerageza kuringaniza n’ ubushobozi bw’igisirikare cyo mu kirere gikomeye cya Uganda.” Uru rubuga rukomeza ruvuga ko andi makuru rufite aturuka mu ba dipolomate yemeza ko ikibazo cy’u Rwanda na Uganda cyaba kirimo kwigwaho mu Kanama k’Amahoro n’Umutekano ka Loni. U Rwanda rwumvikanye kenshi ruvuga ko amakuru y’iby’umutekano ku Rwanda anyura mu binyamakuru byo muri Uganda aba atari yo, ko ahubwo ari icengezamatwara. |
Ikinyamakuru nka Softpower cyagombye gukora inkuru zifitiye inyungu ibihugu by’ibituranyi,kurushya gukora inkuru zitanya ibihugu,dore nk’ubu igihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kiri mu ntambara n’inyeshyamba z’Abagande za ADF NALU,yagombye gukora inkuru zizanyen’urwo rugamba iki kinyamakuru kikanakangurira abarwanyi ba ADF NALU kumanika amaboko zigataha iwabo muri Uganda.
Mukanyandwi Luise