Abarwanashaka bihuriro nyarwanda RNC baba muri Africa y’epfo barangajwe imbere n’uwitwa Emile Ntwari basohoye inyandiko basaba ko umuyobozi wabo Kayumba Nyamwasa yava kuri uwo mwanya ndetse akanakurikiranwa n’ubutaabera kubera ibyaha byibasiye uburenganzira bwa muntgu bamushinja.
Ibi aba bayoboke ba RNC bavuga ko babitewe n’agahinda n’ishyavu ryinshi bakomeje guterwa nabo bita ingirwabayobozi ba RNC.
Abagarukwaho cyane muri iyi nyandiko, ni Kayumba Nyamwasa na muramuwe Frank Ntwari babashinja ko aribo banyirabayazana b’ibibazo bidashira ishyaka ryabo rimazemo iminsi.
Bakaba basaba ko bakwirukanwa ndetse byabangombwa bagakurikiranwa n’ubutabera
Mu nyandiko yasohotse 12/12/2019 mukinyamakuru inyenyerinews baragira bati:
Twebwe abayoboke ba RNC batuye muri Africa y’epfo nyuma yo gusuzuma ikibazo cyo kuburirwa irengero rya mugenzi wacu Ben Rutabana , dushingiye ku makuru yatanzwe n’umufasha we aho avugako mbere y’uko umugabo we ajya muri Uganda yari yamugaragarije ko afite impungenge bitewe n’uko yari afitanye amakimbirane na Kayumba Nyamwasa hamwe na muramuwe Frank Ntwari ndetse ko yumvaga afite ubwoba bwo kujya Uganda, umunyamabanga mukuru bwana Jervin Condo nawe akaba yarakomeje kwigira nyoni nyinshi avuga ko atigeze amenya ko hari ikibazo hagati y’abo bagabo mu rwego rwo guhishira sebuja Kayumba Nyamwasa kukibazo cya Rutabana ;
Dushingiye Kandi ku kuntu Rutabana yari asigaye afatwa na bamwe mu bayobozi aho uwitwa Ali Abdul Karim,komiseri ushinzwe amakuru na Epimake Ntamushobora, komiseri ushinzwe ubukangurambaga bumvikanye bagereranya Ben Rutabana nka “virus” muri RNC , mukiganiro barimo bagirana na Enok Mutangana uba Uganda, ndetse n’amagambo yavuzwe na Sunday Mugisha uzwi ku izina rya Rashidi umwambari wa Kayumba, ubwo yavugaga ko azumvisha Rutabana kubera gusuzugura sebuja Kayumba ,hakiyongeraho uburyo abavandimwe ba Rutabana ariboTabitha Gwiza na Simeon Rwaniye baheruka kwirukanwa mw’ihuriro kuberako bakomezaga kubaza abayobozi bakuru ikibazo cy’umuvandimwe wabo ;
Dushingiye kandi ku iyirukanwa ku mirimo ya bamwe mubagize comite yo muri Canada mu buryo butakurikije amategeko kubera inyungu bwite za bamwe mu bayobozi bakuru b’ihuriro babaziza ko banze gushira mubikorwa icyifuzo cya bamwe mu bayobozi bakuru cyo
gusaba imisanzu y’umurengera abayoboke ba RNC baba muri Canada ,ndetse tutibagiwe n’abandi bagenzi bacu nka major Nkubana aka kadogo , Mike Rwalinda n’abandi benshi bagiye baburirwa irengero nyuma bikaza kugaragara ko hari abayobozi babyihishe inyuma, hamwe n’abandi bagiye bahagarikwa ku mirimo mu buryo budasobanutse;
Kuba uwarumuvugizi wa RNC Jean Paul yareguye ku mirimo ye, kuberako nawe ubwe yagaragaje ko atanyuzwe n’ibyo yabwiwe n’abayobozi kwibura rya Rutabana ndetse akaba yaramaze kurambirwa imikorere mibi y’abayobozi b’ihuriro;
Twasanze:
-agatsiko k’abantu bagize uruhare mu ibura rya Rutabana aribo barigukora buri kimwe mu bushobozi bafite, kugirango bakomeze kuducecekesha bityo ugize icyo abaza ku ishimutwa rye cyangwa ugaragaje ibitagenda neza mu ihuriro agahita yirukanwa.
Tukaba dusabako abayobozi bakurikira bahita bahagarikwa ku mirimo yabo nyuma yaho dusanze ko aribo bateza amakimbirane muri RNC:
1. Kayumba Nyamwasa
2. Frank Ntwari, Komiseri ushinzwe urubyiruko
3. Epimaque Ntamushobora Komiseri ushinzwe ubukangurambaga
4. Ali Abdul Karim Komiseri ushinzwe amakuru
5. Joseline Muhorakeye Komiseri ushinzwe ubumwe n’ubwiyunge
Bishyizweho umukono n’abarwanashaka ba RNC batuye muri Africa y’epho aribo:
-Emile Rutagengwa
-Alex Karemera
-Emma Kanyemera
-Gidiyoni Gatera
-Alias Ruhinda
-Barigira Ferdina
-Mussa Ngabo
-Nyirahabiyakare Umurisa
-Mukamusoni Saidati
-Mukundwa Hadjati
-Uwamahoro Aliane
-Victor Runiga
-Gakire Francoise
-Shirambere Alphone
Aba barwanashaka ba RNC baba muri Africa y’epho banongeraho ko nubwo abasinye muri iri tangazo ari bake ko kuri ubu benshi mubatuye Africa y’epho bamaze kurambirwa imiyoborere mibi irangwa muri RNC, bakaba bagaragaje ko bakeneye impinduka mu buyobozi bwabo ndetse ko banarambiwe agatsiko kagizwe na Kayumba hamwe na muramuwe Frank Ntwari.
Bakomeza bavugako niba ntagikozwe ngo Kayumba n’abambaribe birukanwe mw’ihuriro ntacyo baba baharanira ndetse ko RNC ntacyerekezo yaba ifite.
HAT EGEKIMANA J.claude