Kuva kuwa gatandatu tariki 14 ukuboza 2019 inzego z’ubuyobozi bw’ibanze mu mujyi wa Kigali zatangiye gusenya inzu z’abaturage bakizituyemo zivuga ko banze kuva mu gice zivuga ko ari mu bishanga,hari bamwe mu bayobozi bavuga ko batishimiye uburyo iki gikorwa kiri gukorwamo kuko abaturage batunguwe batabanje gutegurwa kugirango nabo ubwabo bitegure kwimuka mu buryo buboneye .
Mu duce twa Kinamba, Gatsata, Gisozi, Kinyinya,Kiruhura, Rwampara n’ahandi inzu zibarirwa mu magana zimaze gusenywa, nyinshi bene zo basohowe ku ngufu n’ibintu byabo.
Aba baturage bamwe bavuga ko bafite ibyangombwa by’ubutaka basorera buri mwaka kuko babwubatseho kandi babutuyeho byemewe n’amategeko.
Abaganiriye na Rwandatribune.com bo mu Gatsata bamwe bagaragaje ibyangombwa biranga ubutaka bwabo bakavuga ko bari gusenyerwa ntaho kujya bafite kandi nta ngurane bahawe.
Depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’U Rwanda Bwana Habineza Frank akaba n’umuyobozi w’ Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda, DGPR) mu kiganiro yahaye umunyamakuru wa Rwandatribune.com yavuze ko ibiri gukorerwa abaturage mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali ari ibintu bidashimishije kuko biri gukorwa mu buryo butari bwiza.
Ati “ntabwo ibiri gukorerwa abaturage bari kwimurwa mu manegeka mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali bishimishije, kuko nta wanze kwimura abaturage batuye mu manegeka ikibazo ni uburyo biri gukorwamo.
Yanavuze kandi ko inzego z’ibanze zatunguye abaturage zibabwira ko bagomba kwimuka zitabanje kubamenyesha hakiri kare kandi bakanategurwa.
Rwandatribune.com yagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo Bwana Dr Ernest Nsabimana ku murongo wa Telepfone avuga ko ari mu nama ataboneka, gusa ubutumwa buri ku rubuga rwa Interineti rw’umujyi wa Kigali bujyanye n’iki kibazo buvuga ko Abaturage bimurwa mu bishanga kubera imvura nyinshi barimo gufashwa kubona ahandi ho kuba, kandi abari bafite ibyangombwa by’uko bahatuye byemewe n’amategeko bakaba barimo kubarirwa ngo bazahabwe ingurane ku mitungo yabo ariko icya mbere ko ari ugukiza ubuzima bwabo.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa kigali buvuga kandi ko kuba Kugeza ubu, hamaze kwimurwa ibikorwa bingana na 2% by’ibigomba kwimurwa byose, bigaragaza ko nta mwete abaturage bashyizemo mu kumva uburemere bw’iyi gahunda.
Ngo kandi kuba Umujyi wa Kigali warabanje kumenyesha abaturage icyo itegeko rivuga ku batuye mu bishanga,bakandikirwa bakagirwa inama ariko ntibikorwe, niyo mpamvu ubu Umujyi ufatanyije n’Uturere washyizeho gahunda yo gukomeza kwigisha abaturage no gukuraho ibyo bikorwa, cyane cyane bitewe nuko muri iyi minsi hari imvura ikabije ndetse n’ibiza bishobora gutwara ubuzima bw’abahatuye isaha n’isaha.
Gusa nubwo umujyi wa Kigali uvuga ibi, abaturage bo bavuga ko gukiza ubuzima bwabo atari bibi ahubwo ko byakorwa hakurikijwe itegeko rivuga ko umuntu avanwa mu mutungo we bwite ahawe ingurane ikwiriye.
Kuri iki kibazo umuvugizi wa sosiyete sivile Dr Joseph Nkurunziza ni umuvugizi w’ihuriro ry’imiryango itari iya Leta mu Rwanda avuga ko gusenyera ababa mu manegeka byatangiye kumenyeshwa kuva mu mwaka w’2017 ngo hari amabaruwa yandistwe na Leta mu myaka ibiri ishize ibasaba kwimuka mu manegeka ariko bo baterera agati mu ryinyo.
Dr Joseph yavuze ko abanze kubahiriza amabwiriza batakwitwaza intege nke zabo.yagize ati: “Ntabwo bivuze ko kuba turi ijwi ry’abafite intege nke tudashobora kubahiriza amategeko,keretse iyo haza kubaho ko Leta itamenyesheje abaturage ariko habayeho ibiganiro.”
Mu gihe benshi muri aba baturage bari gusenyerwa bavuga ko ntaho kujya bafite, ubuyobozi bwo buvuga ko bubacumbikira mu byumba by’amashuri, ababishatse bagacumbika mu miryango yabo cyangwa inshuti.
Nyuzahayo Norbert