Mu murenge wa Kibirizi ho mu karere ka Nyanza haravugwa inkuru y’ibura ry’imibiri y’abana babiri bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 bari bakuwe mu musarane mu rugo rw’uwitwa Musabyuwera Madelene kuwa 5 Nyakanga 2018 bajyanwa ku biro by’umurenge wa Kibirizi mu gihe bari bategereje gushyingurwa mu cyubahiro.
Ku itariki ya 30 Nyakanga 2018 nibwo hamenyekanye ibura ry’imibi y’aba bana ubwo bari mu rubanza rwa Jenoside numero RP/GEN/00004/2018 /TB/Busasamana rwaregwagamo Musabyuwera Madelene n’umuhungu we Kayihura Cassien bashinjwa kudatanga amakuru ahari imibiri y’aba bana dore ko bari mu musarane wo rugo rwabo.
Mu gihe aba barimo kuburana nibwo hamenyekanye inkuru y’uko imibiri ibiri muri iyakuwe mu musarane yaburiwe irengero maze abaregwaga bagirwa abere.
Ku wa 05 Nyakanga 2018 baje gukurwa mu musarane w’umuturanyi amakuru y’ukobari mumusarane akaba yari yamenyekanye ku wa 28 kamena 2018.
Uko hamenyekanye ko mu musarane harimo imibiri y’abo bana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Ubwo hari ku wa 28/06/2018 Umwe mu bana b’uyu Musabyuwera Madelene witwa Musabyemariya Aloysie yagiranye amakimbirane na musazawe witwa KAYIHURA Cassien maze uyu Cassien abwira mushiki we ko yamwica akamuta mu musarane maze bakajya bamwitumaho nk’abana bo kwa DISI Didace(Uyu Disi Disace ni se w’abo bana babiri bo imibiri yabo yaburiwe irengerero).
Nyuma y’uku guterana amagambo ubwo nibwo inkuru y’uko mu musarane wabo harimo imibiri y’abana yabaye kimomomaze ku wa 05 Nyakanga 2018 habaho igikorwa cyo gutaburura iyo mibiri ariko haza gusangwamo imibiri ine y’abo muri uwo muryango bamenyekanye kubera imyenda bari bambaye ndetse nudukomo abana bari bambaye.
Aha habonetse n’umubiri w’undi muntu mukuru wishwe ahambiriwe nk’uko twabibwiwe n’abaturage bo m’umurenge wa Kibirizi.
Bivugwa ko abo bantu biciwe muri urwo rugo bishwe n’umuhungu wa Magadalena witwa kayitesirwa Aphrodis waje gutoroka ubutabera aho yarafungiye muri gereza ya Karubanda mu 1998 ubu akaba aherereye muri Afurika y’epfo.
Mu gikorwa cyo gutaburura iyo mibiri hari komisiyo yari igizwe n’aba bakurikira: MUKAMANZI Aime, NYIRIBAMBE Gloriose, RTD Captain KARANGWA Theonest, KAYONGA Lobert, RWAGASANA, na NIYONTEZE Emmanuel DASSO, NIYIKORA Vedaste wari ushinzwe umutekano n’abaturage benshi ndetse n’Umuyobozi w’Umurenge wa KIBIRIZI icyo gikorwa cyarangijwe n’imbwirwa ruhame y’umuyobozi w’Umerenge wa Kibirizi imibiri ijyanwa k’Umurenge.
Mu rubanza nimero RP/GEN/00004/2018/Tb Busasamana rwaregwagamo MUSABUWERA Madeleine n’umuhungu we KAYIHURA Cassien bahakanye ko UWAYEZU n’UFITEYEZU bataguye muri ruriya rugo ndetse ko n’imibiri yabo itakuwe aho mu musarane wabo, uru rubanza rwaciwe ku wa 30 nyakanga 2019 birangira imibiri iburiwe irengo byanabahesheje uburenganzira bwo gufungurwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa KIBIRIZI wahamagajwe nk’umutangabuhamya yatanze ubuhamya buvugako habonetse umubiri umwe(1)
Yashyikirijwe ubutabera aregwa gutanga ubuhamya bw’ibinyoma ndetse no guhisha ibimenyetso mu rubanza asangiye na MADALENA na CASSIEN rufite nimero RPA/GEN/00004/2019/HUYE mu rukiko rw’Ubujurire rwa HUYE rukaba ruteganijwe kuburanishwa kuri uyu wa 17 Ukuboza 2019, uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa KIBIRIZI akaba yaramaze iminsi mu maboko y’ubutabera aho yaburanaga ifungurwa ry’agateganyo.
Mu rwego rwo kumenya neza niba koko iyi mibiri y’aba bana yaba yarabuze ku bw’inyungu z’abaregwa twabajije bamwe mu bari bagize iriya komisiyo bwana NIYIKORA Vedaste wari ushinzwe umutekano maze agira ati:”Mu byukuri twavanyemo imibiri ine(4) umuntu umwe mukuru abandi dutondetse imibiri bari abana bari mukigero hagati y’imyaka 7-10 gusa nta mitwe bari bafite yewe muri uwo musarane twanasanzemo imbunda yakoreshwaga na KAYITESIRWA 1994 .”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana NTAZINDA Elasme yavuze ko icyo kibazo yakimenye ariko akaba nk’umuyobozi w’Akarere ntacyo yagikoraho kuko HABINEZA Jean Baptiste ukivugwamo yashyikirijwe ubutabera bo nk’ubuyobozi bw’akarere bakaba barindiriye icyemezo cy’Urukiko.
Twifuje kumenya icyo Habineza Jean Baptiste ,umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibiri uregwa kugira uruhare mu ibura ry’iyi mibiri avuga kuri icyo kirego maze yavuze ko ntabyinshi yadutangarira ko tugomba kurindira icyemezo cy’urukiko.
Aphrodis Kambale