Ubwo nyakubwahwa Peresida w’u Rwanda Paul Kagame yatangizaga inama y’umushyikirano kunshuro ya 17 yavuze ko abahungabanya umutekano w’u Rwanda bafite amatwi ariko ntibumve kuko bakanguriwe kenshi gutaha ku neza ariko bakabyanga, akavuga ko igisigaye ari uko bagiye kubona ibyo bagiye bababwira.
Yagize ati :”Uko twagiye tubibabwira ni ko bizagenda,Ku bataragira amahirwe yo gufatwa nibo baba bahisemo aho bajya Kandi aho basimo kujya bazahabona”
Kuva mu myaka ishize, umutwe wavugwaga cyane wari FDLR yashinzwe na bamwe mu abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Habanje gushingwa RDR, haza ALIR 1 na ALIR 2, nyuma yo kuba FDLR baza gutandukana havuka CNRD na RUD-Urunana.
Magingo aya FDLR na RUD Urunana ni imitwe ikomeje kubangamira umutekano w’u Rwanda, n’ubwo nayo itorohewe aho benshi mu barwanyi bayo bagiye bivuganwa n’ingabo za Congo FARDC abandi bagafatwa bakazanwa mu Rwanda .
Umwaka ushize waranzwe n’ibitero binyuranye byagiye byigambwa n’umutwe wa FLN, wari ufite Nsabimana Callixte wiyise Sankara, nk’umuvugizi wawo.
Muri Nyakanga 2018 abantu bitwaje intwaro zirimo n’imbunda bateye abaturage mu Murenge wa Nyabimata babasahura amatungo, ibiribwa, imyenda n’amafaranga. Mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2018 nabwo abantu bitwaje imbunda, bishe barashe abantu babiri muri Nyaruguru, bakomeretsa batandatu barimo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, Nsengiyumva Vincent, batwika n’imodoka ye na moto y’umuturage.
Muri Nzeri 2019 nibwo Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo FARDC zemeje ko zishe Lieutenant General Sylvestre Mudacumura wayoboraga umutwe wa FDLR, yicirwa mu gace ka Bwito mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nyuma y’iminsi mike, nibwo FARDC, binyuze mu bikorwa byiswe ‘Sokola 2’ yeretse itangazamakuru bane mu barwanyi ba FDLR, bahoze ari abarinzi ba Gen Mudacumura.
Mudacumura yahoze mu Ngabo z’u Rwanda( Ex Far)mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabaye mu mutwe w’abarindaga Perezida Juvenal Habyarimana ndetse yari umuyobozi wungirije wawo.
Nyuma yo gutsinda urugamba rwo kubohora igihugu n’ingabo z’igihugu, Gen Mudacumura na bagenzi be bafashe iy’ishyamba, aho bakoreye ibyaha ndengakamere ku baturage mu Burasirazuba bwa Congo.
Mbere yo kwicwa, Mudacumura yashakishwaga n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha akekwaho ibyaha icyenda byiganjemo iby’intambara n’iyicarubozo yakoze hagati y’umwaka wa 2009 na 2010. Yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za FDLR nyuma y’itahuka rya General Paul Rwarakabije wawuyoboraga mbere ye.
Umutwe wa P5 umaze igihe ufite ibirindiro mu mashyamba ya Congo nawo ni umwe mu itarahiriwe n’imigambi yo gutera u Rwanda, nyuma yo gushingwa n’ihuriro ry’amashyaka atanu ariyo Amahoro People’s Congress, Forces Démocratiques Unifieés – Inkingi (FDU-Inkingi); People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-Imanzi), Rwanda National Congress (RNC) na PS Imberakuri ya Bernard Ntaganda, maze uragizwa Kayumba Nyamwasa.
Uyu mutwe Kayumba aheruka kuwusaba kuvana abarwanyi bawo ba FLN muri Kivu y’Amajyepfo ngo wegere umupaka wa Uganda aho bivugwa ko wari wizeye guhabwa inkunga ifatika kurusha izo wahabwaga uri hafi y’u Burundi.
Ku wa 19 Mata ngo ni bwo bimutse, bageze Kalehe bahura n’umutwe wa MRCD uyoborwa na Gen Irategeka, bababwira ko ngo bo batangiye akazi muri Nyungwe.
UWIMANA Joselyne