Abaturage bo mu karere ka Musanze bari bizeye ko iyimurwa ry’irimbi rya Bukinanyana rigiye kuborohereza urugendo bakoraga bajya gushyingura ababo nk’uko bari babyijejwe none barataka kuko ryimuriwe i Gacaca aho bavuga ko bagiye kujya bakoresha urugendo rurerure kurusha aho bari basanzwe bashyingura.
Nyuma y’imyaka itari mike irimbi rusange rizwi nka Nyamagumba mu murenge wa Muhoza , akarere ka Musanze ryuzuye rikimurirwa mu murenge wa Cyuve hazwi nko muri Bukinanyana naho hakaba hamaze kuzura byabaye ngombwa ko Njyanama na Komite nyobozi y’akarere ka Musanze yacyuye igihe bafata icyemezo cyo gushyira irimbi rusange mu mudugudu wa Kavumu, akagari ka Kigombe mu murenge wa Muhoza.
Byizweho , biranozwa noneho hafatwa ingamba zo gukemura imbogamizi imwe y’umuhanda wagombaga kugera aho iryo rimbi ryari riteganijwe kujya.
Ahagana mu mwaka wa 2016 nibwo byatangiye gushyirwa mu bikorwa , abaturage batanga amasambu yabo kugira ngo uwo muhanda ukorwe ndetse banatanga n’imbaraga zabo bakora umuganda mu bihe bitandukanye.
Bigeze hagati mu mwaka wa 2018 , Njyanama na komite nyobozi y’akarere ka Musanze yacyuye igihe , bongeye gufata ikindi cyemezo cyo kwimurira irimbi rusange mu kagari ka Kabirizi , umurenge wa Gacaca muri aka karere.
Ku bwo gutura mu cyaro n’ubwo hitwa mu nkengero z’umujyi wa Musanze , hakiyongeraho imibereho mibi yabo kubera ubukene , abaturage b’umudugudu wa Kavumu na Mugara mu kagari ka Kigombe bavuga ko bari bishimiye kwegerezwa irimbi kuko gushyingura ababo mu irimbi rusange rya Nyamagumba ndetse na Bukinanyana byabagoraga cyane kuko byasabaga kugira icyo ugurisha ngo ushyingure uwawe mu marimbi rusange yavuzwe haruguru.
Abaturage bakimara kumva ko irimbi ryari riteganijwe gushyirwa mu mudugudu wa Kavumu , akagari ka Kigombe ryimuriwe mu murenge wa Gacaca ntibabyishimiye ari nayo mpamvu baganiriye na Rwandatribune.com bayigaragariza imbogamizi bafite kuri iri rimbi rishya rigiye gushyirwa mu murenge wa Gacaca.
Nyiransanzimana Phoibe aganira na Rwandatribune.com avuga ko ababazwa n’ibintu bibiri birimo imbaraga batakaje n’amasambu yabo ngo begerejwe irimbi none ngo birangiye ryimuriwe ahandi. Ibintu avuga ko bibangamiye.
Aragira ati “ Abayobozi baraje badusaba gutanga amasambu yacu ngo hakorwe umuhanda ndetse tunakora umuganda ariko birangiye iryo rimbi ryimuriwe ahandi hafi yo kwa Rusine.”
Uyu Nyiransanzimana yakomeje atanga n’icyifuzo cye cyo gushyingura mu ngo zabo agira ati “ Nkuko dutuye mu giturage hatari n’iterambere , twifuzaga ko baduha uburenganzira tukajya dushyingura inaha iwacu kuko ari mu cyaro cyane ko umuntu wabuze uwe ahura n’ingorane nyinshi zo kugeza uwitabye Imana aho agomba gushyingutrwa Bukinanyana kuko bisaba kugira icyo ugurisha mu rugo.”
Habinshuti Moise nawe ni umwe mu baturage b’umudugudu wa Mugara wari wishimiye kwegerezwa aho yashyingutra umuntu we witabye Imana bitamugoye ariko birangira irimbi yishimiraga ridashyizwe aho ryagombaga gushyirwa Njyanama na nyobozi y’akarere ka Musanze byari byemeranijweho kandi byaratangiye no gushyirwa mu bikorwa.
Aragira ati “ Twakoze uyu muhanda dufite ibyishimo kuko twari twizeye ko tugiye kwegerezwa irimbi tukaruhuka imvune twahuraga nayo tujya guherekeza uwacu witanye Imana tumujyana i Bukinanyana. Ibi bintu byaratubabaje cyane ni nayo mpamvu dusaba ko ubuyobozi bwadufasha tukajya dushyingura iwacu mu cyaro kuko gupfusha umuntu bigusiga iheruheru( mu bukene)”.
Uwari umuyobozi w’akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascène ndetse na bagenzi be muri Komite y’akarere batangije igikorwa cyo gukora umuhanda wagombaga kujya ahazashyirwa irimbi rishya mu kwezi kwa Mata 2016 biteganijwe ko mu mwaka wa 2017 , irimbi rizatangira gukoreshwa ariko bigeze muri uyu mwaka wa 2019 irimbi ryimurirwa mu murenge wa Gacaca.
Ubuyobozi bushya buriho ubu muri Musanze bubivugaho iki?
Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bushya bubivugaho Rwandatribune.com yegereye umuyobozi w’akarere ka Musanze Madame Nuwumuremyi Jeanine agitangariza ko yinjira mu karere atamenye imiterere y’ikibazo ahubwo ko yaje ashimangira ko irimbi rishya rya Gacaca ryakongererwa imbaraga rigatangira gukoreshwa.
Aragiora at “ Nkigera muri aka karere sinarinzi ko muri Muhoza hateganijwe kujyamo irimbi rusange ahubwo nasanze irimbi rusange riri kwimurirwa mu murenge wa Gacaca aribwo nanje nabishyizemo imbaraga kugira ngo ritangire gukoreshwa.”
Uyu muyobozi yakomeje atangariza Rwandatribune.com ko imwe mu mpamvu zatumye irimbi ryimurirwa mu murenge wa Gacaca ari ikibazo cy’umuhanda ugoranye gukorwa kandi muri Gacaca ho umuhanda ugendeka.
Aragira ati “ Ukurikije imiterere y’ahagombaga gushyirwa irimbi rusange nyuma y’irya Bukinanyana ryuzuye , umuhanda wagombaga kujya ahateganywaga irimbi rusange muri Kigombe , ukozwe neza ngo imodoka zijye zibona uburyo zigezayo abaherekeje uwitabye Imana wagombaga gutwara amafaranga menshi kandi nta nfengo y’imari ihagije yabikora klandi hari ahantu hanogeye icyo gikorwa.”
Ku kibazo cyo gushyingura mu ngo nkuko abaturage ba Kavumu na Mugara babyifuzaga , umuyobozi w’akarere ka Musanze Madame Nuwumuremyi Jeanine yabihakanye avuga ko bidashoboka , gusa agasaba abaturage kwihangana bakajya bashyingura aho akarere kahisemo cyane ko abaturage bose bangana imbere y’ubuyobozi.
Aragira ati “Niyo umuhanda uza kuba mwiza kugera kuri iryo rimbi byari korohera abo baturage ba Kavumu na Mugara ariko na none aba Gacaca nabo ndetse n’abatuye ahandi hatandukanye nabo bari kwibaza impamvu bategerezwa irimbi , nta yindi nyungu irimo uretse gukorera abaturage ibibanogeye.”
Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeanine yasoje yizeza Rwandatribune.com ko bitarenze ukwezi kwa Mata 2020 iri trimbi rusange rishya rya Gacaca rizaba ryatangiye gukoreshwa kuko irya Bukinanyana rigenda ryuzura.
IRASUBIZA Janvier