Abaturage bagize imiryango 18 bo mu murenge wa Ruhunde mu karere ka Burera mu ntara y’amajyaruguru baturiye inkengero z’umuhanda Base-Gicumbi barinubira kutiishyurwa ibyabo byangijwe n’ikorwa ry’uyu muhanda Gicumbi-Base. Ngo imyaka 3 irirenze bari mu bukode nyamara bagenzi babo bahuje ikibazo mu karere ka Gicumbi barahawe indishyi z’ibyabo byangijwe .
Baganira na Rwandatribune.com , ngo aba baturage bakimara gusenyerwa byabaye ngombwa ko bajya kwikodeshereza aho kuba none ngo imyaka ishize igera kuri ibiri barabuze ingurane y’ibyabo byangijwe n’ikorwa ry’uwo muhanda. Ibintu bavuga ko birambiranye cyane kuko bidindiza iterambere ryabo.
Ntiryerekana Léonidas ni umwe muri aba baturage bangirijwe ibyabo n’ikorwa ry’umuhanda Base-Gicumbi.
Aragira ati “Abashinwa baturikije intambi hanyuma zidusenyera amazu , biba ngombwa ko badukuramo badushyira mu bukode ariko twasezeranye ko mu mezi atatu bazatwishyura , tukajya kubaka ahandi ariko twarategereje turaheba”.
Nyiramaharaza Nsanzumuhire nawe ni umuturage wasenyewe .Nawe avuga ko intambi arizo zabasenyeye none bakaba baheze mu bukode.
Aragira ati “ Bashyize imbago ku muryango w’inzu igana kuri Kaburimbo , imashini iraza irayimena , baza kubarira rimwe ibyangombwa turabibaha , turifotoza birarangira ariko twajya kubaza bakatubwira ngo nidutegereze.Baba baratwishyuye mu kwa 6 none dore n’ukwa 12 kugiye kurangira’’
Yakomeje agira ati: “Bakubise urutambi batangiye gukora umuhanda maze urutambi rutigisa inzu irariduka ndetse n’ubutaka buratenguka ariko baza kutubarira batujyana mu macumbi ntangurane baduhaye ahubwo baragiye barituramira none amacumbi tuyahezemo n’ingurane twarayitegereje , turaheba. Twasabaga inzego zibishinzwe kudukorera ubuvugizi”
Munyaneza Thaddée ni umukozi ushinzwe gukurikirana ibijyanye n’ingurane mu kigo cy’igihugu cy’ubwikorezi(RTDA) abajijwe na Rwandatribune.com impamvu y’itinda ry’ingurane y’ibyangijwe by’abaturage n’ikorwa ry’umuhanda Base-Gicumbi avuga ko gutinda kwishyurwa byatewe n’ibyangombwa bya bamwe bitari byuzuye.
Aragira ati “Impamvu Burera yasigaye ni uko abaturage babiri bari barasigaye bari baratanze ibyangombwa bibagirwa gushyiramo indangamuntu zabo Ubwo rero byabaye ngombwa ko tubahamagaza kugira ngo bategure ayo marangamuntu , bityo aho babitangiye nibwo twatangiye inzira yo kubikurikirana cyane ko itegeko ryo kwishyura ingurane rivuga ko gutangira kubara ingurane ikwiye umunsi ibya ngombwa byabonekeyeho bivuye mu karere. Ubu tumaze amezi 2 tubonye ibya ngombwa kandi turabizeza ko mu gihe kitarambiranye bazabona amafaranga yabo.”
Mu gihe hari abaturage bagitaka ko bamaze igihe batarahabwa amafaranga y’ingurane z’ahashyizwe ibikorwa by’inyungu rusange, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire (RTA) gisobanura ko ikibazo cy’ibyangombwa by’ubutaka kiri mu bitinza kwishyura abaturage, gusa ngo abatishyuwe nyuma y’amezi 4 babaruriwe bahabwa inyungu ya 5%.
Itegeko rigena uburyo bwo kwimura abantu ku nyungu rusange ryo mu mwaka wa 2015, riteganya ko n’ubwo nta muntu wemerewe kubuza ko hari igikorwa cy’inyungu rusange kinyuzwa mu butaka bwe, iri tegeko rinateganya ko icyo gikorwa gitangira gukorwa ari uko nyir’ubutaka abanje kwishyurwa indishyi ikwiye.Ibintu bihabanye cyane n’ibishyirwa mu bikorwa kuko Iyo ugeze ahantu hanyuranye hashyizwe ibikorwa by’inyungu rusange, yaba amashanyarazi, imihanda, amashuri n’ibindi; ntushobora kubura gusanganirwa n’ibibazo by’abavuga ko batahawe ingurane ku mitungo yabo yangirikiye aho ibyo bikorwa byashyizwe ndetse abenshi bashimangira ko igihe baba bamaze imyaka batarishyurwa kandi ibikorwa byo byararangiye.
IRASUBIZA Janvier