Ambasade y’u Rwanda muri Zimbabwe, yahawe igihembo cy’ishimwe n’ishuri ryigisha inozabubanyi n’itumanaho muri Zimbabwe [Institute of Public Relations and Communication Zimbabwe], kubera umuhate mu kwimenyekanisha no gusangiza abanya-Zimbabwe impinduka mu iterambere ry’u Rwanda mu buryo bukwiye.
Uyu muhango wabereye mu murwa mukuru wa Zimbabwe, Harare, mu cyumweru gishize; abawuteguye bavuze ko guha icyo gihembo ambasade y’u Rwanda, bishingiye ku bikorwa bikomeye by’u Rwanda ndetse no kumenyekanisha uburyo igihugu cyiyubaka, byafashije abanya-Zimbabwe guhindura uko batekerezaga n’uko bavugaga u Rwanda.
Kuva u Rwanda rwafungura ambasade yarwo muri Zimbabwe, mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka; ambasade yagiye igaragara mu bikorwa by’igihugu bitandukanye bihuza abaturage, nko gukora isuku mu gihugu hose (bisanishwa n’umuganda umenyerewe mu Rwanda); ndetse hakaba hari n’ibiganiro hagati y’ambasade n’abafite inganda zikomeye muri Zimbabwe, bigamije kurebera hamwe uko ibyo bakora byagezwa ku isoko ryo mu Rwanda.
U Rwanda ruvuga ko rwifuza kongera imbaraga mu mubano ushingiye ku bukungu n’igihugu cya Zimbabwe, hagamijwe kongera ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
Kugira ngo ibi bigerweho, ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, James Musoni, yagiye yitabira ibiganiro by’ubucuruzi bitandukanye bigamije guhuza u Rwanda n’urwego rw’inganda muri Zimbabwe.
Mu biganiro by’ubucuruzi, Musoni yagaragaje uburyo u Rwanda rwiteje imbere kuva Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 irangiye, isize u Rwanda mu bihe bikomeye, kugeza ubu rukaba rufatwa nk’icyitegererezo mu kwiyongera k’ubukungu mu gice cya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Zimbabwe ivuga ko yifuza kwigana inzira y’u Rwanda mu kwiteza imbere.
Ambasade y’u Rwanda kandi yamenyekanye cyane mu kugira uruhare mu bikorwa byateguwe na leta ya Zimbabwe bihuriza hamwe inzego zihagarariye imiryango n’ibihugu by’amahanga zifite icyicaro i Harare.
Ambasaderi Musoni yatangaje ko igihembo bahawe ari ikimenyetso kigaragaza ubuyobozi bwiza u Rwanda rufite.
Ati “Iyi ni ishusho y’uburyo ubuyobozi bwose bwubatse mu Rwanda. U Rwanda rwishimiye kugira ubuyobozi bukomeye burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, kuko akazi keza ke kigaragarije hano.”
Ambasaderi Musoni yavuze ko ambasade ayoboye yabashije gushyira mu bikorwa inshingano yahawe na guverinoma y’u Rwanda.
Ishuri ryigisha inozabubanyi n’itumanaho muri Zimbabwe rivuga ko itsinda ry’intiti n’abayobozi b’ibigo bitandukanye aribo bari bagize akanama nkemurampaka kashimye ibikorwa by’u Rwanda muri Zimbabwe.
Iri shuri ryatanze iki gihembo, riri mu mashuri ya kaminuza zigenga muri Zimbabwe, ryigisha ibijyanye n’inozabubanyi n’itumanaho.
HABUMUGISHA Vincent