Abaturage bo mu umurenge wa Kanjongo bahangayikishijwe no kunkwa amazi mabi mu gihe bubakiwe imigezi myinshi ariko imyaka ikaba igiye kuba itatu itagira amazi.
Uwitwa Uwimana Marthe yagize ati “Tumaze hafi imyaka itatu tutagira aho tuvoma n’imigezi twubakiwe iherukamo amazi perezida kagame ari hafi yo kuza gusura akarere kacu ,tuvoma amazi y’imigenda ayo kunkwa turenga umudugudu kugirango tuyabone abana bacu barahagorewe, turasaba ubuyobozi ko bwadufasha bugasubiza amazi muri iyi migezi “
Nyirangendahimana Domitile utuye mu Kagali ka kigarama yagize ati “Amazi mabi tumaze kuyamenyera kuko tubona n’imigezi twari twubakiwe ishaje itagira amazi, ubu kumesa biratugora turasaba abayobozi ko bareba uko babigenza ibi bigenga batwukakiye bagasubizamo amazi. “
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Madame Mukamasabo Appolonie yambwiye Rwandatribune.Com ko iki kibazo abaturage bafite akizi ati “turabizi ko abaturage batuye m’umurenge wa Kanjongo ndetse n’ahandi bafite ikibazo cyo kubona amazi meza ariko twabonye umufatanyabikorwa wa World vision ugiye kuzabaha amazi twagiranye amasezerano yo kuyatanga mu mirenge ine.
HABUMUGISHA Vincent