Ryamiye Anastase wo mu murenge wa Rusebeya muri Rutsiro arakekwaho kwica umugore we witwa Everiane Umazekabiri hamwe na Ntakamarishavu Faustin nyuma y’uko ngo abasanze basambana, umugabo we yamwigirijeho nkana kuko yamwicishije inyundo n’aho Ntakamarishavu we abatabaye bamusanze amanitse mu mugozi.
Byabereye mu mudugudu wa Murengeri, Akagari ka Kabona umurenge wa Rusebeya ho mu karere ka Rutsiro.
Ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri taliki 24, Ukuboza, 2019.
Uyu Ryamiye kuri ubu acumbikiwe n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Rusebeya.
Umuturanyi wa Ryamiye witwa Habinshuti Eduard yabwiye Rwandatribune.com ko uyu Ryamiye yarasanzwe abanira neza umugore we n’ubwo yavugwagaho ubusambanyi.
Yagize ati “aba bantu bari babanye neza cyakoze uyu Everianne twari tumuzi nk’ihabara ya Faustin.”naho Uwimana Chantal we yagize ati “Ryamiye yari asanzwe ari umusinzi nta yindi mico mibi narimuziho cyeretse ko Everiana twese twari tumuzi Nk’indaya”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusebeya Alda Icyizihiza avuga ko imirambo y’aba babiri bayisanze mu nzu ya Ntakamarishavu Faustin uvugwaho kuba ihabara rya Umazekabiri.
Yagize ati “nibyo koko kuwa kabiri mu ijoro Everiane yasanzwe mu nzu y’umugabo witwa Ntakamarishavu Faustin yapfuye ndetse n’uyu Faustin yapfuye amanitse mu mugozi.”
Twashatse kumenya icyo umuvugizi w’urwego rw ‘igihugu rw’ubugenzacyaha ruvuga kuri ubu bwicanyi maze duhamagara umuvugizi warwo Marie Michelle Umuhoza kuri telefoni igendanwa ariko ntiyitaba telefone yewe n’ubutumwa bugufi twamwandikiye ntiyabusubije.
Kwihanira mu mategeko mpanabyaha y’u Rwanda ni icyaha gihanwa n’ayo mategeko.Ubwicanyi bugambiriye nabwo bukaba ikindi.
Ryamiye Anastase aramuste ahamwe n’icyaha cyo kwica Evariane Umazekabiri na Ntakamarishavu Faustin yahanishwa igihano cyo gufungwa burundu nk’uko biteganywa mu ngingo y’107 y’itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange igira iti: “kwica umuntu biturutse ku ubushake, iyo uwabikoze abihamijwe n’urukiko akatirwa igihano cy’igifungo cya burundu .”
HABUMUGISHA Vincent