Ubwo yarageze mu mujyi wa Beni ari mu nama y’abaturage ubwo , kuri uyu wa kabiri , tariki ya 24 Ukuboza 2019 , umwe mu bayobozi w’ihuriro rya Lamuka , Martin Fayulu , yahamagariye abaturage ba Beni kugira ubumwe no gufatanya n’ingabo kurwanya no gutsinda abanzi b’amahoro bo nyirabayazana y’ubwicanyi bwibasiye agace ka Kivu y’amajyaruguru mu myaka itanu ishize.
Aganiriza abaturage ba Beni , Martin Fayulu yavuze ijambo yibanda cyane ku bumwe bw’abaturage no gufatanya n’ingabo mu kurwanya no gutsinda abanzi batifuriza amahoro agace ka Beni.
Yanahamagariye kandi abaturage kujya bagira uruhare mu kugaragaza ababinjirira batazwi mu miryango yabo , abakekwa ho ubugizi bwa nabi , baba aba hafi cyangwa ba kure bashigikiye ubwicanyi mu mujyi wa Beni.
Martin Fayulu yakomeje asaba abaturage kugaragaza impungenge bafitiye ingabo na Polisi ku bayobozi babifitiye ububasha. Ku bwe ngo ubumwe bw’abaturasge niyo ntwaro yonyine yo gutsinda abanzi b’amahoro.
Aragira ati « Ayo mahoro dushaka twese azaturuka kuri twe . Twese turi abakongomani , kuki twicana ? Kuki wica umukongomani muvukana? (Soma) »
Mbere yuko yinjira mu nama y’abaturage , Martin Fayulu yabanje gusura imva no kunamira umuturage wa LUCHA wishwe mu myigaragambyo yabereye mu mijyi ya Beni , Butembo na Oicha mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo 2019 . Kuri uyu wa gatatu washize , kuwa 25 Ukuboza 2019 , Martin Fayulu yagiranye na none ibiganiro n’ibyiciro by’abakire batandukanye bo mu mujyi wa Beni.
IRASUBIZA Janvier.