Uwahoze ari umuvugizi wa RNC ndetse vuba aha akaba aheruka kwegura ku mirimo ye yo kuvugira iri huriro abitewe n’uko yabonaga ko RNC ntacyerekezo ifite bitewe n’ubugambanyi, igitugu, n’inda nini by’abayobozi bakuru nk’uko we ubwe yabyitangarije nyuma yo kwegura ku mirimo ye kuri ubu amaze gushinga radio ye.
Nk’uko abakomeza kumva iyi radio ikorera kuri murandasi babyumvise biragaragara ko uyu Jean Paul Turayishimye amaze kwitandukanya na RNC nk’uko n’abandi bamubanjirije nka ba Dr Theogene Rudasingwa, Gahima Gerard, Noble Marara, Sankara n’abandi benshi bagiye bakomeza kw’itandukanya naryo
Kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko Jean Paul yamaze kwitandukanya na RNC n’ibiganiro radio ye aheruka gushinga icishaho, aho usanga bigamije gusebya RNC ndetse n’ubuyobozi bwayo cyane cyane yibanda kuri kibamba wa RNC Kayumba Nyamwasa.
Muri ibi biganiro bica kuri iyi radio usanga ahanini bigamije gushyira ahagaragara amakosa y’abayobozi bakuru ba RNC cyane cyane Kayumba Nyamwasa bari basanzwe bakorana, aho amugaragaza nk’umunyagitugu ,umwikanyizi n’umunyenda nini ndetse n’ubugambanyi akaba avuga ko ari byo byatumye ava muri RNC nk’uko yabyivugiye.
Uyu Jean Paul wahoze ari umwe mu nkingi zikomeye za RNC usibye kuba yari umuvugizi wa RNC yari asanzwe anakora kuri radio itahuka yashinzwe na RNC nk’umuyoboro wabo wo gucishamo propaganda zo kurwanya leta y’u Rwanda ndetse no gucishamo icengezamatwara ryabo.
HATEGEKIMANA Claude