Mu bibazo byabajijwe mu kiganiro guverineri w’intara y’amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yagiranye n’abanyamakuru hajemo icy’abahombeje ikipe ya Musanze FC aho ngo hari abagura abakinnyi badakenewe bakamara igihembwe cyose badakina Kandi baraguzwe ama miliyoni.
Guerineri Gatabazi yasabye umuyobozi w’akarere ka Musanze gukurikurana iki kibazo ababikoze bakabiryozwa.
Umwe mubanyamakuru ukora ibiganiro bya siporo ku gitangazamakuru gikorera mu karere ka Musanze yavuze ko mu buyobozi bw’ikipe ya Musanze fc hari abantu batayifuriza iterambere kuko bakora amanyanga bakagura abakinnyi Kandi babizi neza ko badakenewe kuko abagurwa bazakenerwa baba barateganijwe bityo bigatuma ikipe ihura n’ibihombo.
Mu nyunganizi ye yagize ati” Nyakubahwa Guverineri niba mushaka ko ikipe ya Musanze FC itera imbere mukwiye kubanza gukurikurana umuntu ugura abakinnyi ku mpamvu ze bwite akazana abatazakina Kandi nawe abizi neza ko badakenewe bakaza bakamara igihe badakoreshwa Kandi bahembwa urugero nabaha ni nk’uwaguze abakinnyi babiri umwe ni umuzamu witwa Nzarora Marcel undi ni umunyamahanga witwa Touya abo bose bamaze amezi atandatu nta n’umwe uragera mu kibuga, nk’icyo gihombo cyatuma ikipe itera imbere Koko? Mubikurikirane”
Guverineri Gatabazi JMV yasabye umuyobozi w’akarere ka Musanze gukurikirana abo bantu bakishyuzwa ayo mafaranga bahombeje.
Yagize ati “Meya akurikirane icyo kibazo abaguze abo bakinnyi bishyure ayo mafaranga bahombeje kuko niba baraguze abakinnyi badakenewe bari babifitemo inyungu, ntabwo abantu bamwe bazajya bashaka kubaka ibintu ngo abandi babisenye, bakurikiranwe byihuse”
Aba bakinnyi bombi bavugwa bakaba baraguzwe arenga miliyoni enye aho Nzarora yaguzwe miliyoni imwe n’igice naho Touya akagure asaga miriyoni eshatu.
Ikipe ya Musanze FC ikaba imaze igihe ivugwamo ibibazo bitandukanye aho mu minsi yashize komite yayo yeguriye rimwe ubu ikaba ifite komite nshyashya ariko igizwe ahanini n’abayihozemo.
UWIMANA Joselyne