MUKANDUTIYE Angeline nyuma yo gufatwa ngo arangize igihano cya burundu yakatiwe n’inkiko gacaca afite ubuhe burenganzira ahabwa n’amategeko.
Mukandutiye Angeline yari umugenzuzi w’uburezi mu cyahoze ari komine ya Nyarugenge akaba yarakatiwe igihano cy ‘igifungo cya burundu n’inteko ya Gacaca mu karere ka Nyarugenge akaba yarahamijwe kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ahamwa n’ibyaha byo kwica abatutsi bari bahungiye kuri kiliziya y’umuryango Mutagatifu, ndetse na Kiliziya ya Mutagatifu Paul akaba yarakatiwe adahari kuko yari yarahunze.
Mu minsi ishize ingabo za Kongo FARDC ziherutse gushyikiriza Leta y’u Rwanda abantu bafatiwe hamwe n’inyeshyamba za FLN umutwe urwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda ndetse hakaba harimo n’uyu Mukandutiye Angeline akaba yari umwe mu banyapolitiki ba CNRD-Ubwiyunge.
Nyuma yo kugezwa mu nkambi y’iNyarushishi yaje gutabwa muri yombi ajya kurangiza igihano yakatiwe cya burundu muri gereza ya Mageragere.
Bikaba byaremejwe kandi na Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johson Businge ubwo yabinyuzaga kurukuta rwe rwa Twitter.
Ikinyamakuru Rwandatribune.com cyifuje kumenya niba ifatwa rye rikurikije amategeko nk’umuntu wakatiwe adahari maze kiganira n’impuguke mu by’amategeko Madame Me Icyitegetse Godelive.
Maze agitangariza ko ifatwa rye rikurikije amategeko yagize ati “ifatwa rye rikurikije amategeko kuko hari urubanza rwamukatiye igihano cya burundu rukwiye kurangizwa yafashwe rero kugirango uwo mwanzuro ushyirwe mu bikorwa maze ajye kurangiza igihano yakatiwe. “
Umunyamakuru yakomeje kubaza iyi mpuguke niba Mukandutiye afite nk’uwakatiwe adahari agifite amahirwe yo kujuririra iki cyemezo, Me Icyitegetse Godelive avugako afite uburenganzira bwo gusubirishamo urubanza ati “nk’uwakatiwe adahari afite uburenganzira bwo gusubirishamo urubanza igihe cyose yaba yerekanye ko atamenye imyanzuro y’inteko Gacaca yamukatiye. ”
Itegeko no 04/2012/OL ryo kuwa15/06/2012 rikuraho inkiko Gacaca rikanagena uburyo bwo gukemura ibibazo byari mu bubasha bwazo mu ngingo yaryo ya 9 iteganya ko uwakatiwe adahari afite uburenganzira bwo gusubirishamo urubanza.
igira iti “Isubirishamo ry ‘urubanza rwaciwe n’urukiko Gacaca uregwa atari mu gihugu:
Iyo umuntu yarezwe, akaburanishwa n’urukiko Gacaca, agahamwa n’icyaha ari mu mahanga, agarutse kandi bikaba bigaragara ko atari yaratorotse ubutabera ashobora gusubirishamo urubanza rwaciwe adahari mu rukiko rufite ububasha bwo kuburanisha icyo cyaha nk ‘uko biteganywa n ‘iri tegeko ngenga.
Mukandutiye afatwa nk’utaratorotse ubutabera kuko yahinzemu mwaka wa 1994 , nk’uko biteganywa n ‘iyi ‘ngingo ya 9 agace Ka nyuma kiri tegeko rikuraho inkiko Gacaca twavuze hejuru aho kagira gati”mu iyi ngingo “gutoroka ubutabera “bisobanura kuba umuntu yaravuye mu gihugu yaratangiye gukurikiranwa n ‘ubutabera haba mu Bugenzacyaha, mu Bushinjacyaha cyangwa mu nkiko Gacaca.
Mukandutiye nkuko iyi ngingo ya 9 ibivuga afite amezi abiri yo gusubirishamo urubanza uhereye igihe yaramaze kugezwa mu gihugu .
Ni uruhe rukiko rufite ububasha bwo kumuburanisha ?
uru rubanza rwa Mukandutiye aramutse arusubirishijemo, Itegeko no 30/2018 ryo kuwa 02/06/2018 rigenga ububasha bw ‘inkiko riteganya ko urukiko rw’ibanze ruherereye aho urukiko rwa Gacaca rwakatiye usubirishamo urubanza ari rwo rufite ububasha rwo kuburanisha urwo rubanza bivuze ko ashobora kwiyambaza urikiko rw’ibanze rwa Nyarugenge.
HABUMUGISHA VINCENT