Nk’uko byatangajwe na perezida wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora kuri uyu wa gatatu, umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi Umaro Sissoko Embalo, yatsinze mu matora ya perezida wa Guinee-Bissau.
Jose Pedro Embalo yatsindiye kuri 53.55 kw’ijana, nk’uko amajwi y’agateganyo yari yabigaragaje.
Domingos Simoes Pereira, uyu akaba ari umuyobozi w’Ishyaka riri ku butegetsi PAIGC, yabonye 46.45 ku ijana by’amajwi y’icyiciro cya kabiri, yabaye ku cyumweru.
Abashyigikiye Embalo, bizihirije intsinzi mu ihoteli yari irinzwe cyane na Polise mu murwa mukuru Bissau, aho amajwi yatangarijwe.
Pereira we yavuze ko yakurikije inama z’umujyanama mu by’amategeko ko ashobora kuzatanga ikirego kugirango amajwi aseswe.
Embalo ufite imyaka 47, wavuye mu gisilikare mu mwaka w’1990, asimbuye Jose Mario Vaz wagiye ku butegetsi mu 2014.