Nyuma y’imyaka 35 ari ku butegetsi umukuru w’igihugu cya Congo brazaville Denis Sassou Nguesso yongeye kugirirwa ikizere n’ishaka rye rya PCT(parti congolaise pour la travail) kuzongera kurihagararira nkumu kandida perezida mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka wa 2021.
Ibi bikaba byaremejwe n’abarwanashyaka ba PCT nyuma y’inama idasanzwe iheruka kubahuza kuwa 31/12/2012 mu mujyi wa brazaville
Abenegihugu bo muri Congo Brazaville ndetse n’imiryango idaharanira inyungu bakomeje kwibaza ukuntu umukambwe nka Denis Sassou nguesso umaze imyaka 35 yose ayobora ikigihugu mubihe bitandukanye ndetse akaba amaze kugira imyaka 76 y’amavuko yaba ashaka Indi mandat.
Baravugako ibi bikomeje gushima ngira intege nkeya za opposition ahanini biterwa n’ifungwa ndetse no guhohotera abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri iki gihugu bivugwa ko bikorwa na prezida Denis Sassou Nguesso ubwe.
Ni mugihe bavuga ko umuturanyi wa bo (Repubulika iharanira demokarasi ya Congo), akomeje kuba intangarugero muri demokarasi ndetse no guhererekanya ubutegetsi biciye mu mucyo no mu mutuzo,ariko
Muri Congo Brazaville ho guhererekanya ubutegetsi mu mucyo ndetse no mu mahoro bikaba bikiri kure nk’ukwezi.
Denis Sassou Nguesso yavutse kuwa 23/11/1943 mu gihugu cya Congo brazaville, mu 1966na 1970 nibwo yatangiye kujya mubikorwa bya politike.
Yagiye bwa mbere ku butegetsi 1979 hanyuma mu mwaka 1991 abuvaho nyuma y’ibirego bitandukanye ishyaka rye rya muregaga.
Mu 1992 habaye amatora nawe ariyamamaza ariko arayatsindwa .
1994 yavuye mugihugu cye yerekeza mubufaransa maze mu mwaka 1997 agaruka muri Africa Aho yahise ashinga umutwe wa gisirikare uzwi ku izina rya ” Cobra” kugirango asubire ku butegetsi.
Nyuma y’imyaka ibiri gusa yaramazeje gutsinda urugamba abifashijwemo ahanini na prezida edoualdo de Santos wa Angola.
Yayoboye inzibacyuho kugeza 2002 Aho yatsinze amatora kubwiganze bw’amajwi angana na 90%
Kugeza na n’ubu niwe ukiri perezida wa Congo brazaville.
Imiryango mpuzamahanga imushinza kutubahiriza amahame ya demokarasi , kuniga itangazamakuru no kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu.
HATEGEKIMANA Claude