Hotel Burera Beach Resort yubatswe itwaye asaga miliyoni 500 n’akarere ka Burera imaze imyaka itatu yuzuye ariko idakorerwamo ngo yaba iri hafi gutangira imirimo yayo.
Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yavuzeko mu kwezi kwa gatatu iyi hotel izaba yatangiye gukorerwamo kuko uzayikoreramo yabonetse igisigaye kikaba ari ukugirana amasezerano.
Yagize ati “Akarere kakoze amakosa kagira amasezero mabi atuma iriya hotel itabyara umusaruro w.icyo yari yashyiriwemo gusa ubu noneho mu kwezi kwa gatatu iraba yatangiye gukora ndetse mubishatse twazanakoreramo inama tuzongera gukora muri uko kwezi”
Mu ngengo y’imari ya 2014/15, Akarere ka Burera kubatse iyi hotel yatwaye miliyoni 530 z’amafaranga y’u Rwanda igamije gutinyura abandi bikorera bahafite ibibanza ngo bayirebereho nabo bubake ibikorwa bibyara inyungu.
Burera Beach Resort iri ku nkengero z’ikiyaga cya Burera yatangiye kubakwa mu 2014 irangira 2016.
Muri Mutarama 2018 uwari umuyobozi w’akarere ka Burera Uwambajemariya Florence yavuze ko muri Gashyantare izaba yatangiye gukorerwamo ariko siko byagenze.
Icyo gihe yagize ati “Twabanje kubura umushoramari, ariko ubu twaramubonye. Nakwizeza abaturage ko bitarenze ukwezi kwa kabiri izaba yatangiye gukora”.
Uko uyu muyobozi yabivuze siko byagenze aho yatanze Impamvu ko habuze rwiyemezamirimo wayikodesha kuko uwari wabonetse yananiwe kumvikana n’Akarere kayifite mu nshingano.
Abaturage bayituriye bari bafite ibyiringiro ko izabakura mu bukene dore ko no mu gihe yubakwaga yabahesheje akazi bakikenura.
Abahinzi borozi nabo bari bizeye ko izajya ibagurira imyaka yabo ku giciro cyiza, cyane cyane ibirayi, ibishyimbo, ibitoki, imboga n’imbuto ubusanzwe bagurishaga bahenzwe.
Ubusanzwe uturere ntidukora ubucuruzi n’ishoramari, ariko inama njyanama y’Akarere ka Burera yateranye mu 2014 yemeje ko ako karere kagomba kubaka hotel mu rwego rwo “Gutinyura” abikorera n’abashoramari bakabyaza umusaruro amahirwe gafite.
UWIMANA Joselyne