Muri Algérie hari abatangiye kugira ikizere ko Perezida Abdelmadjid Tebboune batoye ku wa 12 Ukuboza 2019 ashobora kuzana impinduka mu buyobozi bw’Igihugu agamije kwigarurira imitima y’abaturage bamaze amezi menshi bigaragambya, basaba ko ubutegetsi buhabwa abasivire. Iyo shusho ngo iragenda igaragara cyane nyuma y’aho, Ahmed Gaïd Salah wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Leta apfiriye.
Mu nkuru yatangajwe na Farid Alilat, umunyamakuru wa Jeune Afrique (J.A) kuri uyu wa Kabiri yari ifite umutwe ugira uti «Abdelmadjid Tebboune, usigaye mu mukino wenyine», Alilat yemeza ko uyu Mukuru w’Igihugu akimara gutorwa yagaragaje ko yifuza guhindura uburyo bw’imiyoborere ku nyungu za rubanda, ariko ngo agasa n’uwatinyaga kuko atari gukora ibyo uwari Jenerali Gaïd atemera kubera ko ari we wari ufite ijambo rya nyuma kubera ko ari we wari uyoboye igisirikare cya Leta guhera ku gihe cya Abdelaziz Bouteflika wegujwe ku butegetsi umwaka ushize.
Farid Alilat ati «Ikigaragara cyo Perezida Tebboune ni we ufite gufata ibyemezo by’ikerekezo gishya cya Algérie igomba kuganamo. Si umushyitsi muri poritiki y’iki gihugu, kuko yakibereye Minisitiri wari ufite mu nshingano gutuza abantu no kuvugurura imigi, guhera mu 2012 kugeza mu 2017. Izi nshingano Abdelmadjid Tebboune yajuje neza kuko yubakishije inzu yatujwemo imiryango y’abaturage batishoboye irenga miriyoni ku butegetsi bwa Bouteflika. Ni we kandi wubakishije Umusigiti wo mu murwa mukuru Alger wahimbwe izina ry’inyubako zidasanzwe zo mu gihe cya Pharaon». (https://www.fargomonthly.com/)
Ikinyamakuru Jeune Afrique cyagarutse ku bikorwa bya Perezida Tebboune ubwo ngo yagizwe Minisitiri w’Intebe wa Algérie, hagati ya Gicurasi na Kanama 2017. Mu gihe gito yamaze kuri uyu mwanya, Abdelmadjid ngo yafashe ikemezo cyo gukumira abaherwe bari baragize akamenyero kwigwizaho umutungo wa rubanda, ariko ngo ikibazo kiza kumubana ingutu. J.A iti «Kubera ko abari mu butegetsi bakomeye babonye ko agiye kubangamira inyungu zabo, bakoresheje Saïd wari umuvandimwe wa Abdelaziz akaba n’umujyanama we, amushyiraho dosiye y’uko ngo yasuzuguye Perezida, amubeshyera ko ngo yagiye mu Bufaransa aganira na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu atarabiherewe uburenganzira, yirukanwa atyo ku mwanya wo kuyobora Guverinoma ya Algérie mu buryo bwatunguye abenegihugu».
Abasesenguzi ba poritiki ya Algérie bemeza neza ko abaturage bajijutse b’iki gihugu ngo babitse mu mitima yabo, ibyiza Tebboune yakoze ubwo yayoboye iyo myanya yombi ari na byo byatumye hari abamuhundagajeho amajwi ubwo yiyamamarizaga kuba Perezida, kandi yari amaze imyaka 2 avuye mu butegetsi. Kuba Gaïd atakiriho ari we wari kumunaniza kuvugurura imiyoborere ku nyungu z’abenegihugu, ubu bamwe mu bigaragambyaga ngo batangiye gutuza bizera ko azakorana n’abasivire muri Guverinoma nshya.
Ubwanditsi