Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Cyabingo mu kagari ka Muhaza bavuga ko abana babo batashyizwe mu irerero bitewe n’ikimenyane bavuga ko cyakozwe n’abajyanama b’ubuzima mu gutoranya abana bakwiye kujya mu irerero ry’umudugudu.
Aba babyeyi bavuga ko batemeranwa n’abatoranije abana bazajya bajyanwa mu irerero ry’umudugudu.
Niwupfisoni Laurence ni umwe muri abo babyeyi.
Yagize ati:” habayemo ikimenyane kuko baje batubwirako ko hazajyamo abo mu cyiciro cya mbere ndetse n’icya kabiri ariko siko biri kuko nka njye ndi mu kiciro cya kabiri ariko ntibamfashe Kandi haraba duturanye bari mu cyiciro cya gatatu barimo ibyo barimo kuvuga rero ngo bahereye kubafite ubushobozi buke ni ukubeshya”
Uwineza Marie Chantal nawe ati :” Baratubwiye ngo bazafata abana bo mu mudugudu ariko bahereye ku bari mu cyiciro cya mbere ariko barabeshya bagiye bafata uko bishakiye ndetse bagakurikiza inshuti zabo nka njye ndi mu cyiciro cya kabiri ariko nagiye guhinduza kujya mu cyambere ndetse ndanabyemererwa hari hasigaye kunyimura Kandi abayobozi bacu b’umudugudu barabizi ariko nanjye ntibamfatiye umwana, babisubiremo rwose barebe neza ko bubahirije amategeko”
Niyonsenga Aime Francois umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe ubukungu n’itembere wari waje gutangiza iyo gahunda y’irerero muri aka kagari ka Muhaza avuga niba ayo makosa yarabaye bakwiye kubikosora.
Yagize ati :”Ubundi hagakwiye kubanza abo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe hanyuma bagakurikizaho n’abo mu cya kabiri noneho nyuma ubushobozi bwamara kuboneka n’abandi bakazajyamo,ubwo rero abo muri ibyo byiciro baba batarimo byakosorwa bagashyiramo.Tugiye kubikurirana”
Irerero ni gahunda ya Leta igamije kwigisha ababyeyi kwita kubana babo aho bitangira umubyeyi agisama kugeza ku myaka itandatu ikaba arimo ibyiciro bitatu bitandukanye .
Icyiciro cyambere ni ikibera mu mudugudu bagahitamo urugo rw’umuntu, ikindi ni ikibera mu bigo bya Leta mu nyubako rusange naho icya gatatu ni icyiciro abana bashyirwa mu mashuri y’incuke.
Akarere ka Gakenke gafite ibigo mbonezamikurira 174 biromo abana 7136.
UWIMANA joselyne