Abaturage barenga 100 batuye Mudugudu wa Karambi mu Kagari ka Kamushenyi mu Murenge wa Kisaro ho mu Karere ka Rulindo, bavuga ko imyaka 5 ishize nta ngurane ikwiye bahabwa y’ahanyujijwe umuriro w’amashanyarazi, bikaba bikomeje kubasubiza inyuma mu mibereho yabo.
Imyaka bangirijwe igizwe ahanini n’ibiti by’imbuto ziribwa, intoki ndetse n’indi myaka abaturage basanzwe biyambaza umunsi ku wundi .
Aba baturage bavuga ko babariwe imitungo yabo ndetse banemererwa guhabwa ingurane ikwiye guhera muri 2015, ariko kugeza magingo aya icyizere bahawe cyaraje amasinde.
Bakiriho Lawurensiya avuga ko kudahabwa ingurane ku mitungo ye byamugizeho ingaruka, zirimo kuba umwana yararetse ishuri kuko imyaka yangijwe ariho yakuraga amafaranga yo kumurihirira dore ko asanzwe abarizwa no mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.
Ati:”Nkubu nari mfiri Ari (a) nk’eshanu z’amatunda nizo zarihiraga umwana ku ishuri, baraje baratema, bafata avoka baratema, urutoki rwo baratamye barakarara rwose bararandura noneho ndababaza ngo ko mutwangirije gutya muzatwishyura ryari, abo batubaruraga baratubwira ngo twihangane ngo bizagera mu mezi atandatu byarangiye turategereza turaheba”.
Mukantwali Beatrice we ntiyiyumvisha impamvu bamwe muri bo bahawe ingurane kandi bose bujuje ibisabwa, abandi bakaba batarishyurwa ariho ahera asaba inzego bireba kubikurikirana nabo bakishyurwa.
Yagize ati:” Nta gihe icyo kibazo tutagitanga, ikitubabaza nuko baha bamwe abandi bagasigara”.
Sebazungu Jean Baptiste Umukozi ushinzwe Ibikorwa Remezo mu Murenge wa Kisaro, we avuga ko abatarahabwa ingurane byatewe no kuba hari abataruzuza neza ibyangombwa byabo.
Sebatware yagize ati:” Njyewe natanze itangazo ngira ngo abo umuyoboro w’amashanyaraza wanyurije mu mirima yabo baze ku murenge, noneho muri uko kubamenyesha mu gihe cyo kuza k’umukozi wo muri REG bamwe ntibaboneka kugira ngo ababwire ibibura abibatume”.
Igisubizo cya Sebatware kirasa nikivuguruzwa na Muhayimana Celestin, Umuyobozi wa Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amashanyarazi REG Ishami rya Rulindo, kuko avuga ko nta baturage baberewemo umwenda mu bangirijwe imitungo yabo n’ikwirikwazwa ry’amashanyarazi.
Ati:” Hagati aho nta baturage nzi Kisaro tutarishyura, baramutse bahari babitumenyesha tukabikurikirana ntabwo Rulindo dufite imishinga twavuga ngo kwishyura byarananiranye, ni nayo mpamvu ubimbwiye nkumva ni bishya ariko ntabwo navuga ngo umuntu yamenya byose nabikurikirana nkareba”.
Uku kudahuza hagati y’ubuyobozi bw’akarebereye abaturage, niko bamwe baheraho bibaza uzabakura mu gihirahiro dore ko itegeko rigenga ibikorwa byo kwimura abaturage ku bw’inyungu rusange, riteganya ko umuturage ugiye kwimurwa ahabwa ingurane ikwiye mu minsi 120 mbere y’uko ibikorwa biteganywa bitangira gukorerwa ahari imitungo ye, mu gihe icyo gihe kirenze uwo muturage akishyurwa hongeweho 5% by’ayo yari yabariwe.
Nkurunziza Pacifique