Abarema isoko rya Nyakarambi riherererye mu murenge wa Rwaza ,mu karere ka Musanze barasaba ko bakubakirwa ubwiherero buhagije kuberako bakorsha umuryango umwe w’ ubwiherero usangirwa n’abacuruzi n’abaguzi.
Aba baturage barema iri soko batangarije rwandatribune.com ko bahangayikishijwe n’uko hari ubwiherero bubiri none mu cyumweru gishize urugi rufunga umuryango umwe rwaribwe ubu bakaba barigukoresha umuryango umwe ,bavuga ko udahagij ugereranyije n’abacururiza ndetse n’abahahira muri iryo soko rya Nyakarambi.
NGIRENTE Claver ni umukozi ushinzwe isuku muri iri soko rya Nyakarambi,azwi nka Mukodomi ,yabwiye rwandatribune.com ko iri soko riremwa n’abaturutse impande zitandukanye bakaba bafite ikibazo cy’ubwiherero budahagije ugereranije n’abarema isoko bityo isuku ikaba ari nke cyane kuburyo byateza ikwirakwira ry’umwanda mu bicuruzwa ku buryo bworoshye.
Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Rwaza Bwana Ruberwa Roger yatangarije rwandatribune.com ko bagiye gusubizaho ruriya rugi mu maguru mashya bitarenze iki cyumweru ,mu gihe bagishaka uburyo bwo kubaka ubundi bwiherero buhagije.Bwana Roger yanavuze kandi ko bagiye guhwitura komite nyobozi yashyizweho kugira ngo ijye ikemura ibibazo by’isoko mu maguru mashya dore ko biri mu nshingano zayo .
Yasoje asaba abaturage barema iri soko ko bagomba kuba ijisho ry’ibikorwa remezo bibafasha mubuzima bwa buri munsi maze bagasigasira ibi maze kugerwaho kuruta kubyangiriza bumvako leta ariyo izabikurikirana.
MASENGESHO Celestin
|