Ni ikibazo abaturage bagejeje ku Badepite ubwo babasuraga mu mwaka wa 2019, babizera ko bazabakorera ubuvugizi ariko ntibyashyirwa mu bikorwa.
Tariki ya 15 Mutarama 2020 cyongeye kugezwa ku Badepite ubwo barimo basura Umurenge wa Gisenyi, batungurwa no gusanga kitarakemutse kandi cyari cyarashyikirijwe Akarere ngo kagikemure.
Ni ikibazo gihuriweho n’abaturage bagera kuri 800 batuye mu Mudugudu wa Nyabagobe mu Kagari ka Nengo, Umurenge wa Gisenyi, bavuga ko kuva muri 2011 bahawe ibyangombwa bidahuye n’ubutaka batunze, aho bavuga ko bahawe ibyangombwa biriho ubutaka bunini bagasabwa gutanga umusoro urenze ubusobozi bwabo.
Abaturage bavuga ko hari n’abadafite kimwe cya gatatu cy’ubutaka bandikiwe, bigatuma umusoro wiyongera.
Nubwo batakambiye abadepite bavuga ko batabonye igisubizo, bafite impungenge z’imisoro basabwa kuko inama njyanama y’Akarere aho gukosora ikibazo, ahubwo yabasoneye imisoro.
Umwe ati “Nkubu dufite impungenge z’uko nibikosorwa bazadusoresha amafaranga tutazabona kuko nubwo tutishyura turacyabarirwa”.
Depite Uwamariya Rutijanwa Pelagie, wagejejweho iki kibazo tariki ya 15 Mutarama 2020, avuga ko bari basabye akarere kugikemura, kuba bitarakozwe kandi ntihagaragazwe impamvu, akarere kagatanga icyizere ko gikemurwa mu gihe cy’ukwezi.
Mu Murenge wa Gisenyi abadepite bagaragarijwe uburyo uyu murenge ufite abaturage bafite ubwiyongere buri hejuru, aho hari abagore 430 batwite.
Depite Uwamariya avuga ko hakwiye kwegera abaturage bakabigisha kuboneza urubyaro.
Ati “Ibaze nawe abagore 430 batwite, ukube n’indi mirenge igize akarere niba ari uko bimeze, utekereze bibaye mu gihugu cyose, uzirikana ko kwiyongera kw’abaturage bijyana n’ibikorwa by’amajyambere, hakanewe kwegera abaturage”.
Ku birebana n’inda ziterwa abangavu, Depite Uwamariya avuga bidasanzwe mu muco wa Kinyarwanda kuko umwana ukirerwa atagomba guterwa inda ngo na we arere, kuko n’iyo abyaye bimugora kurera uwo abyaye no gutunga urugo iyo ahise ashaka, ingaruka zikaba ko abana bagaragaraho imirire mibi, abana b’inzererezi n’amakimbirane mu miryango.
Habumugisha Vincent