Hashize igihe kitari gito Imbonerakure zifatanyije na bamwe mu bategetsi mu guhohotera no gutoteza abarwanashyaka bandi mashyaka adacana uwaka na CNDD FDD ishyaka riri k’ubutegetsi m’u Burundi kuva 2005.
Urugero rwa vuba ni ibiherutse kubera muri komine Busoni mu ntara ya Kirundo iri kurubibi n’u Rwanda aho bamwe mubayobozi baza komine bafatanyije n’urubyiruko rw’imbonerakure bakomeje gutoteza no guhotera abarwanashya b’ishyaka ritavuga rumwe nabo rya CNL aho uwitwa Jean Claude Ndabarushimana wo muri zone Kidirira aherutse kubuzwa kuzongera gucuruza inyama ashinjwa ko acuruza inyama ziroze ndetse na Elihud babibuzwa n’umujyanama wa zone akaba na visi perezida w’imbonerakure muri komine Busoni Leopard Nizigiyimana.
Uretse naba babuzwa gucuruza harimo nabari mu mirimo ya leta nk’ubwarimu baherutse kwirukanwa bahorwa ko ari abarwanashyaka ba CNL.
Abakurikiranira hafi politike y’iki gihugu cy ‘u Burundi bavuga ko ibintu birushaho kuba bibi mu gihe iki gihugu kiri kwitegura amatora y’umukuru w’igihugu aza mu kwezi kwa gatanu kuyu mwaka 2020 , bakavuga ko abari mu mashyaka atarashyigikiye manda ya gatatu ya perezida Nkurunziza itaravuzweho times, muri iki gihe batorohewe n’urubyiruko rw’ibumbiye mu mutwe w’imbonerakure ngo kuko uru rubyiruko rwahawe ubushobozi burenze ubwa police ndetse nubwabagenzacyaha aho uwo batishimiye bamukoresha icyo bashatse.
Twabibutsa ko ityane za politike mu gihugu cy ‘u Burundi zongeye kwaduka cyane mu mwaka wa 2015 ubwo abahagarariye sosiyete sivile n’amashyaka ya oposisiyo bahamagariraga abaturage kwamagana manda ya gatatu ya perezida Pierre Nkurunziza ,kuwa 13/05/2015 umwe mubasirikare be ba hafi gen Godefroid Niyombare agatangaza ko amukuye k’ubutegetsi ariko ingabo ze n’imbonerakure bakaza kongera kubumusubizaho nyuma y’iminsi itatu.
Habumugisha Vincent.