Uburusiya bukomeje kwagura amasezerano yo kugurisha intwaro mu bihugu binyuranye hirya no hino ku isi. Ministri w’igabo wungirije Alexander Fomin yahamirije ikinyamakuru Krasnaya Zvezda cy’igisirikare cy’Uburusiya ko Moscow imaze gusinyana amasezerano y’ubutwererane mu bya gisirikare n’ibihugu 39 mu myaka itanu ishize.
Ibyo bihugu byiganjemo ibyo muri Aziya y’uburasirazuba bushyira amajyepfo harimo n’igihugu cya Laos cyari kimaze imyaka myinshi kitagura intwaro zikorerwa mu Burusiya
Ubwaguke bw’aya masezerano bukomeje gukekwa amababa n’umuryango wa OTAN wo gutabarana hagati Amerika n’Uburayi mu gihe umubano hagati y’uwo muryango n’Uburusiya umaze igihe warazambye.
Ababikurikiranira hafi baremeza ko iyi nyota y’Uburusiya yo kwagura amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare n’ubucurizi muri ibi bihugu byahoze bisenyera umugozi umwe mu gihe cy’intambara y’ubutita, bigamije kongera gushakisha Umubano uhamye n’ibyo bihugu.
Kuva mu mwaka wa 2000 Uburusiya bwacuruzaga intwaro zibarirwa kuri 25% muri ibi bihugu. Hagati ya 2010 na 2017 bwagurishije intwaro zifite agaciro ka Miliyari $6.6 muri Aziya y’uburasirazuba bushyira amajyepfo. Ayo aruta ayo Ubushinwa n’Amerika biteranije byagurishije muri ibyo bihugu.
Ndacyayisenga Jerome