Umufasha wa Ben Rutabana ariwe Dianne Rutabana yifurije umugabo we isabukuru y’amavuko akoresheje igisigo kizimije
Bimwe mu bigize icyo gisigo arashimagiza umugabo we ko mu myaka 19 bari bamaranye batigeze bashwana kandi akaba amwifuriza isabukuru y’imyaka 50 amaze avutse.
Yagize ati:Mukunzi wanjye Ben iyi taliki itaze amatage inataze isabukuru yawe iya 19 Mutarama,nubwo udahari uturi kure usa n’utuza umuryango wawe uracyakuzirikana,ukomere nk’umugabo ukomere nk’umubyeyi n’abo bagabo bagushimuse bazabe abagabo bakurekure.
Yakomeje agira ati: mutware mukunzi Imana ikomeje kutwiyereka inshuti n’abavandimwe ntibagutereranye bose uko ubazi ntawe usenga ikigirwamana Bayari, tuzi neza ko igihe kizagera ukazagaruka tukakubona n’ubwo tutazi uko uryama n’uko utaha yari umukunzi wawe Dianne.
Ben Rutabana nimuntu ki?
Umuhanzi Ben Rutabana yavutse kuwa 19 Mutarama 1970, Rutabana Benjamin yavutse mu cyahoze ari Kibuye , ni umuhanzi w’ umunyarwanda, avuka mu muryango w’abana icyenda; abahungu batandatu n’abakobwa batatu, se umubyara akaba yari umu pasiteri w’ umudivantisiti.
Rutabana yatangiye kugaragaza impano ye afite imyaka 14 aho yaririmbiye imbere y’imbaga y’abantu kuri stade regional y’i Nyamirambo. Gusa se yamusabye gukomeza amashuri kuko yari umunyeshuri w’umuhanga
Mu 1990, ubwo Rutabana yari ageze mu mwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye, yarafashwe maze arafungwa ashinjwa kuba icyitso cya FPR-Inkotanyi, aza kurekurwa muri Werurwe 1991. Bitewe n’akababaro yatewe n’uko gufungwa yahise yerekeza muri FPR mu Burundi nyuma aza no kujya muri Uganda.
Muri icyo gihe ni nabwo yanditse indirimbo ebyiri :”Iyambere Ukwakira” yaje gukundwa cyane cyane n’ingabo za FPR ndetse na “Africa” aho yaririmbaga ibigwi by’intwari za Afurika.
Ahagana mu mwaka wa 2010, ubwo RNC yashingwaga Ben Rutaabana yinjiye mu iryo huriro Leta y’u Rwanda yasize mu mitwe y’iterabwoba, agirwa Umunyambanga ushinzwe ubukangurambaga no kongerera ubushobozi, ariko aka kazi ntikamuhiriye kuko atigeze acana uwaka na Gen Kayumba Nyamwasa afatanyije na muramu we Frank Ntwari kugeza ubwo mu kwezi kwa Cyenda 2019 yaje kuburirwa irengero mu gihugu cya Uganda bigizwemo uruhare na Kayumba Nyamwasa ndetse n’urwego rw’ubutasi rwa Uganda CMI.
Mwizerwa Ally