Hashize igihe kingana n’icyumweru intumwa za rubanda umutwe w’abadepite basura imirenge igize akarere ka nyamasheke uko ari cumi n’itanu.
Muri izi ngendo icyari kigamijwe ni ukureba ikigero abaturage babonamo serivise z’ibikorwa remezo, nk’amazi, amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga.
Itsinda ry’intumwa za rubanda ryari riyobowe na Depite Ngabitsinze chrisostome ryagaragarije ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke ko abaturage bagifite ikibazo gikomeye cyo kubona amazi meza, ko abaturage bavoma kure kandi ko na rwiyemezamirimo yishyiriraho ibiciro mu kugurisha amazi uko ashatse.
Abaturage batuye imirenge cumi n’itanu y’aka karere ka Nyamasheke ubwo basurwaga nizi ntumwa zabo bihutiye kubagaragariza iki kibazo cy’uko batabona amazi meza ndetse ko nayo babona ibikorwa remezo byayo nta buziranenge bifite.
Rwandatribune.com iherutse kuganira n’umuyobozi w’aka karere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie kuri iki kibazo cyo kubona amazi meza ku baturage batuye Nyamasheke, ayitangariza ko iki kibazo akizi kandi ko babonye umufatanyabikorwa.
Yagize ati ‘iki kibazo turakizi ko abaturage bacu bagifite, ariko twabonye umufatanyabikorwa wa World vision ugiye gutanga amazi mu mirenge ine”;ariko ntabwo yigeze agaragaza ingamba bafite zo gukemura iki kibazo muyindi mirenge cumi n’umwe isigaye.
Mu kugeza raporo ku buyobozi bw’akarere ka Nyamasheke, Depite Ngabitsinze chrisostome wari ukuriye iri tsinda ryasuye Nyamasheke yagaragarije ubuyobozi ko abaturage bagifite ibibazo byinshi haba mu bikorwa remezo by’amashanyarazi, ikoranabuhanga ndetse no mu mibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati “mu bikorwa remezo by’amashanyarazi aka karere karacyari inyuma, umuriro uracyari mukeya cyane kandi nuhari ibikorwaremezo byawo nkama poto birashaje no kubona service zijyanye nabyo haracyarimo ikibazo kandi nabwo byubatse mu buryo butujuje ubuziranenge, abaturage baracyafite ikibazo cy’amakimbirane mu muryango ashingiye cyane ku mitungo nk’amasambu ,abaturage bafite ikibazo cy’ikoranabuhanga kuko nabafite mudasobwa bagaragaje ikibazo cyo kubona internet”.
Habumugisha Vincent.