Abahawe akazi muri gahunda ya VUP, mu gusukura umuhanda wa Gitovu-Tetero mu murenge wa Ruhunde mu Karere ka Burera, baratakambira akarere ko abana babo babuze uko bajya ku ishuri muri gihe bari biteze kubabonera ibikoreho nkenerwa ku mushahara wabo, nyamara ngo bakaba bamaze amezi ane badahembwa.
Ni abakozi bagera kuri 90 bishyuza Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, amafaranga bavuga ko bakoreye kuva mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize wa 2019, kugeza magingo aya bakaba batarayobona.
Benshi muri aba baturage bahawe akazi muri gahunda ya VUP isanzwe itera inkunga abaturage bari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, bari basanzwe babeshwaho no guca incuro.
Mukamuragijimana Solange wo mu Mudugudu wa Rubyiniro, mu Kagari ka Rusekera mu murege wa Ruhunde, ubana n’abane be batatu, avuga ko kuba bamaze amezi agera muri ane badahembwa, byabagizeho ingaruka zikomeye, zirimo no kuba abana barabuze uko basubira ku ishuri.
Yagize ati:”Duheruka amafaranga y’ukwezi kwa munani, nabwo bayaduhaye mu kwezi kwa 12. Mwatubariza ayo mafaranga abo bana barimo kubirukana ngo nta makayi bagira, imisarene twari dufite mu rugo ubusambi twari twakinzeho bw’ubufuka babukuyeho n’iyo misarane ikeneye inzugi zo kuyikinga birwa batwirukankaho ngo nidukinge imisarane, kandi nta kintu dufite badufitiye amafaranga”.
Uretse n’ibyo kuba bamwe muri abo baturage barabuze uko basubiza abana ku mashuri kubera kutishyurwa amafaranga bakoreye muri VUP, Banganaribamwe Pascasie wo mu Mudugudu wa Rusenge mu kagari ka Rusekera, avuga ko inzu yamugwiriye akabura uko ayisana akajya mu bukode.
Banganaribamwe yagize ati:”Ikifuzo nuko mwatubariza amafaranga, wenda n’iyo mihanda tukayihorera ndakodesha nyir’inzu yenda kuyinsohoramo kubera kubura amafarangayo kumwishyura”.
Karimwabo Mathieu, Umukozi ushinzwe ibikorwa remezo mu Murenge wa Ruhunde ari na we aba baturage bashyira mu majwi, ko abarangarana muri iki kibazo, avuga ko ibyo bagombaga gukora babirangije ibisigaye abaturage babibaza akarere.
Ati:”Nta makuru njye nabaha kuko ntibahembwa n’umurenge bahembwa n’akarere, akarere nako amafaranga kayakura muri MINALOC twebwe nk’umurenge ibigomba gukorwa twarabikoze”.
Uwanyirigira Marie Chantal Umuyobozi w’Akarere ka Burera yabwiye Rwandatribune.com ko amafaranga aba baturage baberewemo, ari ay’ukwezi kwa 11 kandi nabwo bakizezwa ko muri iki cyumweru kirarangira bayahawe.
Yagize ati:”Ngira ngo wenda mwaza kuvugana na bo neza, kuko no mu kanya navuganye na bo bavuga ko baheruka guhembwa ukwezi kwa cumi. Ni ukuvuga ngo payment bari bafite ni ukwezi kwa cumi na kumwe na request yindi umurenge ugiye kohereza y’ukwezi kwa 12. habayeho amakosa amafaranga y’ukwezi kwa 11 bakagombye kuba barayabonye, ariko bitarenze iki cyumweru baraba babikosoye bayabonye”.
Kugeza ubu, bamwe muri abo baturage bakora isuku mu muhanda wa Gitovu-Tetero muri VUP, batangiye kureka akazi bahitamo kujya aho batera ikiraka bagacyura ihaho.
Mu gihe gahunda ya VUP yashyizweho mu rwego rwo kuzamura imibereho y’abaturage batishoboye, bamwe mu bayihabwamo akazi bavuga ko itinda ry’amafaranga baba bakoreye muri iyi gahunda, rituma barushaho kujya mu bukene kuko akenshi umushahara wabo ubageraho barembejwe n’imyenda.
Nkurunziza Pacifique/Rwandatribune.com