Gucora ni ijambo rikoreshwa mu kwambutsa umupaka ibicuruzwa mu buryo budakurikije amategeko cyane cyane ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo. Abakora ibyo bitwa abacoracora.
Hamwe mu hagaragara abacoracora benshi ni ku mupaka muto benshi bakunze kwita Petite barierre ndetse n’aho ibicuruzwa bikunda kwambutswa n’aba bacoraracora ni imyenda, inkweto bya caguwa, nido, inzoga zo mu bwoko bwa liquor n’ibindi…
Ibicuruzwa bikaba bituruka ahanini mu mujyi wa Goma uhana imbibi n’umujyi wa Rubavu.
Bamwe mu bazunguza imyenda yacaguwa mu mujyi wa Rubavu bavuga ko ubu buryo bwo gucora babukora babifashijwemo na bamwe mu bapolisi bakora ku mupaka.
Uwo twaganiriye utarashatse kwivuga amazina yagize ati:”Twishyira hamwe turi nk’abantu icumi hanyuma tugatuma abacoracora akaba aribo batwambukiriza imyeda tuba twaranguriye i Goma kubera ko aribo baba baziranye n’abapolisi bashinzwe gusaka ibyinjira”
Uyu mubyeyi yavuze ko hari ubwishyu runaka batanga mu kwambutsa ibi bicuruzwa ku buryo butemewe.Ati: “Ipantalo imwe bayambukiriza amafaranga magana ane, ishati amafaranga magana atatu naho inkweto umuguru umwe bakawambukiriza amafaranga magana atanu.”
Umuvugizi wa polisi y’igihugu CP Kabera Jean Bosco yavuze ko ibyo batabizi ngo kuko ntawe barafata kuri uwo mupaka akora icyo gikorwa kigayitse, ko kandi bitemewe ku buryo uwafatwa yahanwa ku giti cye kandi by’intangarugero
Yagize ati: ” Niba hari umupolisi watinyuka kubikora, yaba yabikoze ku giti cye, bityo yabihanirwa ku giti cye mu gihe iperereza rigaragaje ko ariwe wakoze iryo kosa bititiriwe urwego rwa Polisi y’igihugu yose, gusa mu gihe hagize ubifatirwamo yahanwa nk’uko amategeko abitenganya cyane cyane ko ari kimwe mu byaha dusanzwe turwanya nka polisi y’igihugu.”
CP Kabera yanongeyeho ko abaturage batagomba kwishyira hamwe n’umuntu wese ukora amakosa ko ahubwo bagakwiye gutanga amakuru ku muntu nk’uwo niba ahari, ushobora kuba yateza amakosa yo gukorana n’abanyabyaha.
Igikorwa cyo kwinjiza magendu mu gihugu gifatwa nko kunyereza imisoro ndetse kikaba ari igikorwa kimunga ubukungu bw’igihugu.
Ingingo ya 369 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umuntu wese unyereza imisoro, ahanishwa igifungo kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka ibiri n’izahabu ingana n’imisoro yanyerejwe cyangwa kimwe muri byo.
HATEGEKIMANA Claude