Mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize Leta y’u Rwanda ifatanyije n’iya repubulika Iharanira Demokarasi Ya Congo batangije gahunda yo gukingira indwara ya Ebola bahereye kubaturage baturiye imipaka ihuza ibihugu byombi, Rubavu na Rusizi kuruhande rw’u Rwanda ndetse n’abo mu mugi wa Goma na Bukavu kuruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nubwo uru rukingo rwatangiye gutangwa kumpande zombi, abagore batwite ndetse n’abana bari munsi y’imyaka ibiri ntibaremererwa guhabwa uru rukingo.
Bamwe mu bagore batwite twaganiriye bavuga ko na bo bagakwiye gushakirwa urwo rukingo , kuko ururi gutangwa ubu, bo batarwemere we kandi nabo bisanga mubyiciro by’abantu bashobora kwandura iyo virusi kuko bambukiranya umupaka .
Mukarundo Theresa ni umwe mubagore batwite utuye mu karere ka Rubavu wangiwe guhabwa uru rukingo nyuma y’uko bamu pimye bagasanga atwite.Yagize ati:
” Nagiye kwikingiza virus itera Ebola hanyuma bamfashe ibipimo by’inkari n’amaraso basanga ntwite maze bambwira ko ntemerewe urwo rukingo .”
Mukarukundo, avugako nabo bagakwiye gushakirwa urukingo rwa virus itera indwara ya Ebola ,kubera ko nabo bashobora kuyandura mugihe nabo bakora ingendo z’ambukiranya imipaka ndetse bamwe bakaba bakorera imirimo yabo muri Congo.
Yongeyeho ati:” Natwe n’ubwo dutwite ariko turi abantu ,Kandi natwe dushobora kwandura virus itera Ebola, niyompamvu dusaba ababishinzwe natwe bakadushakira urukingo, cyane cyane ko natwe dukunda kujya muri Congo kandi hari abagore benshi ba hano i Rubavu bakorera I Goma ,urumva ko biduteye ikibazo.”
Umukuru w’ibitaro bya Gisenyi Lt colonel Dr kanyankore William avugako abagore batwite ndetse n’abana Bari munsi y’imyaka ibiri bataremererwa guhabwa urwo rukingo, kubera ko hakiri gukorwa ubushakashatsi kugirango barebe ko rutagira ingaruka mbi ku mwana uri munda.
Yagize ati:”Abagore batwite impamvu tutabakingira ntago turamenya neza ingaruka uru rukingo rwagira k’umwana uri munda, ari ko haracyari gukorwa ubushakashatsi kugira ngo tumenye neza niba ntangaruka byatera umwana uri Munda”
Lt colonel Dr Kanyankore William yanongeyeho ko n’ubwo ubu bushakashatsi butararangira, hari icyizere ko abagore batwite ndetse n’abana bari munsi y’imyaka ibiri nabo mugihe gito kirimbere bashobora gutangira guhabwa urukingo rwa virus itera indwara ya ebola bashingiye ahanini ko aho ubushakashatsi bugeze bugaragaza ko ntacyo uru rukingo rwatwara umwana uri munda ariko bikaba bitarizerwa neza.
Kuva tariki ya 1/2018 nibwo hagaragaye abantu banduye indwara ya ebola muntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Congo .Leta y’u Rwanda yahise ishyiraho ingamba zo kuyikumira aho ku mupaka hoherejwe itsinda ry’abaganga bashinzwe gupima umuriro ku muntu wese wambutse umupaka , hashyirwaho gahunda yo gukaraba intoki, hanashirwahokandi ikigo cyihariye gishinzwe kwakira uwagaragaraho iyo ndwara.
HATEGEKIMANA J. Claude