Mu mudugudu wa Mugari ,akagari ka Migeshi mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze , haravugwa urugomo rudasanzwe rw’umugabo witwa Nsabiyera Emmanuel Munyakazi watemye abantu barindwi harimo batanu bo mu muryango umwe.
Ubwo Rwandatribune ,com yageraga ku bitaro bikuru bya Ruhengeri yahasanze abatemwe aribo Nyirarugero Elisabeth n’umwana webari kumwe , Nyirakuru wa Nduwamungu ,Nyiranzayirwanda Isabelle Mbonigaba Jean Baptiste bita Panda mu gihe Nduwamungu ( Umugabo wa Nyirarugendo Elisabeth) we yari ku kigo nderabuzima cya Nyange ni mu gihe nyina wa Nduwamungu witwa Nyirabatezi Sarah yari yamaze kwitaba Imana.
Rwandatribune.com iganira na bamwe mu baturage bo mu kagari ka Migeshi batabaye ubwo urugomo rwakorwaga maze bayitangariza uko byagenze.Bavuga ko byatangiye ahagana mu masa tanu zo mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, tariki 22 Mutarama 2020 ubwo umugabo Nsabiyera Emmanuel yafashe umuhoro akajya aho umugore Nyirarugero yacururizaga ubushera akamutema ndetse n’umwana we bari kumwe.
Ntibyatinze kuko uyu Nsabiyera Emmanuel yahise ajya mu rugo rwa nyina wa Nduwamungu ariwe Nyirabatezi Sarah aramutemagura kugeza avuyemo umwuka. Ntiyarekeye aho kuko yakurikijeho umukecuru nyirakuruwa Nduwamungu witwa Nyiranzayirwanda Isabelle akamutema mu mutwe no ku maguru.
Nduwamungu akimara kumva iyo nkuru y’inshamugongo yagwiriye umuryango we yahuruye akubitana n’uyu Nsabiyera agifite wa muhoro nawe aramutemagura mu mutwe.
Umugabo witwa Noheli wigenderaga ,ubwo uyu Nsabiyera Emmanuel yatemaga aba bantu yamukanze n’ibuye ngo areke gutema abantu noneho nawe aramuhindukirana aramutemagura. Uko abantu bagiye baza gutabara niko bagiye bahatemerwa kuko n’uwitwa Mbonigaba Jean Baptiste alias Panda nawe yahageze ashatse kumufata amutema mu mutwe ,ku rutugu n’akaguru.
Uwitwa Nyirakamana Vestine yavuze ko uyu Nsabiyera Emmanuel yagiraga utubazo two mu mutwe akanywa imiti ya kuraga ku bitaro bya Ruhengeri ariko ko yaradaherutse kujya kwivuza kuko ngo yirirwaga ashakira abantu ibiti byo kubakisha , bivuze ko yahoranaga umuhoro.
Aragira ati“ Yagendanaga umuhoro ashakira abantu ibiti byo kubakisha ariko yarafite n’uburwayi kuko yajyaga ajya gufata imiti ku bitaro bya Ruhengeri.”
Turamyimana Emmanuel nawe ni umwe mu baturage batabaye bagaheka Nduwamungu bamujyana ku kigo nderabuzima cya Nyange. Avuga ko uyu mugabo Nsabiyera Emmanuel yibasiye umuryango wa Nduwamungu kuko yawutemyemo batanu(5) kandi ngo uwo yahuraga nawe wese nyuma yo gutema aba yamutemaga.
Aganira na Rwandatribune.com ,yagize ati“ Uyu mugabo Nsabiyera afite umugore n’abana , yafashe umuhoro ajya gutema abo mu muryango wa Nduwamungu ndetse agatema n’uwo ahuye nawe wese kuko natwe twamubonanye uwo muhoro duhetse Nduwamungu turiruka turamuhunga n’abagorebari hafi aho bihinda bajya mu nzu aribwo yatemye abandi babiri mu nzira.”
Yakomeje agira ati “Ubundi yajyaga asara agafatira imiti ku bitaro bikuru bya Ruhengeri ariko ntiyigeze ajya kuvurirwa indera ngo tuvuge ko ari umusazi.”
Rwandatribune.com yanavuganye n’undi wabonye ibi bintu biba witwaTegera Félicien avuga ko uyu mugabo Nsabiyera Emmanuel asanzwe arwara amashitani , yagera kubitaro bakamuha imiti akoroherwa.
Aragira ati“Uyu mugabo asanzwe arwara abadayimoni ,yagera ku bitaro bakamuvura akoroherwa ariko kubera ibiyobyabwenge akongera agasara kandi buri gihe aba afite umupanga acisha ibiti. Gusa ikigaragara nuko yarwaranye abantu bo mu muryango wa Nduwamungu. Nk’abaturage ,turifuza ko yavuzwa kuko kumwica ntacyo byaba bimaze.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Migeshi Ntagwabira Lambert yemeza ko iki cyaha cyabaye koko kandi ko uwagikoze yafashwe akaba ari mu maboko y’ubugenzacyaha(RIB).
Yagize ati“ Icyo cyaha cyo gukomeretsa cyakozwe koko n’uwitwa Nsabiyera Emmanuel kuko yatemye abantu 7 ariko umwe witwa Nyirabatezi Sarah we yamaze kwitaba Imana. Nkaba nsaba abaturage kujya batabarana kandi bagatangira amakuru ku gihe ,ibintu bitaragera kure. Twakagombye kuba twaramenye ko uyu mugabo agira bene ubu burwayi akavuzwa. ”
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru CIP Rugigana Alexis avuga ko uyu mugabo yafashwe kandi ko agiye gushyikirizwa ibitaro by’abarwayi bo mu mutwe ngo barebe ko ari umurwayi koko.
Aragira ati “Tukibimenya twatabaye , uwabikoze twamufashe tumukura mu bandi kugira ngo adakomeza ubwo bugizi bwa nabi kandi tugiye kumushyikiriza ibitaro by’abarwayi bo mu mutwe kugirango barebe niba arwaye koko. ”
Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB Umuhoza Marie Michelle , avugana na Rwandatribune.com yemeje ko uyu Nsabiyera Emmanuel yafashwe akaba afungiye kuri Station ya Polisi ya Muhoza.
Aragira ati “Yafashwe na Dosiye igiye gukorwa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha ndetse ibyo yakoze biramutse bimuhamye yafungwa burundu kuko ibyaha yakoze ari impurirane bityo , hahitwamo igihano kiruta ibindi aricyo cya burundu kuko aricyo gihano kiruse ibindi kubera ko hari uwapfuyemo.”
Mu mwaka wa 2018 , uyu mudugudu wa Mugali mu kagari ka Migeshi umurenge wa Cyuve niwo wabaye uw’icyitegererezo mu kutarangwamo ibyaha ,bityo wubakirwa ibiro byo gukoreramo.
SETORA Janvier