Abaturage batuye mu murenge wa Rusasa barasaba ko bahabwa umuriro w’amashanyarazi nabo bakava mu bwigunge.aba baturage ngo basezeranyijwe guhabwa umuriro kuva mu mwaka 2017 ariko amaso yaheze mu kirere.
Uyu murenge wa Rusasa ugizwe n’utugari dutandatu 6 uretse utugari 2 gusa nitwo dufite umuriro w’amashanyarazi kandi na two ni midugudu mike ifite umuriro utundi tugari tune 4 dusigaye ntiturageramo umuriro .
Nk’uko abaturage batuye muri utwo tugari babihamirije umunyamakuru wa rwandatribune. com ngo imyaka ibiri ni myinshi bari mu icuraburindi kuko kuri bo kutagira umuriro w’amashanyarazi ari gihombo.
Umwe mu baturage witwa MANITEZE Forodonate utuye mu kagari ka KAMONYI .yagize ati: “Hari ingomero zubatswe hafi yacu nyamara insinga z’amashanyarazi zitunyura hejuru zijyana umuriro mu murenge wa Mugunga mugihe twe ntamuriro twigirira”
izo ngomero zivugwa ni ururi ahitwa muri SEJOMERI n’uruherereye ahitwa RUKARARA
Umunyamabanga nshingwabikorwa mu murenge wa Rusasa bwana RUHASHYA Charles yasezeranyije aba baturage ko bitarenze umwaka utaha wa 2021 bose bazaba babonye umuriro w’amashanyarazi .
Yagize ati:” Mubyo inama njyanama y’akarere ka Gakenke yashyize imbere harimo no guha umuriro abaturage batagira umuriro ngo n’umurenge wa Rusasa nawo ukaba uri muzizahabwa umuriro kubwinshi .”
Uyu muyobozi yatangarije rwandatribune.com ko ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi bigenda bikorwa uko ubushobozi bugenda buboneka.Ngo umwaka ushize wa 2019 hari utugari tubiri twahawe umuriro,ndetse no ku nyubako y’ibiro by’umurenge ngo ntamuriro wari uhari mbere ariko muri uwo mwaka warahagejejwe.Bwana RUHASHYA arasaba abaturage gutegereza bihanganye ,ngo uko ubushobozi buzagenda buboneka bazajya bawubagezaho.
MASENGESHO Pierre Celestin