Abaturage b’umurenge wa Muganza no mu kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi , nyuma y’imyaka 9 imashini nyinshi zihinga zihageze ngo zunganire abaturage mu buhinzi bwa kijyambere, zikomeje kwangirikira ku biro by’umurenge wa Muganza.
Izi mashini kandi ngo zubakiwe inzu abaturage bavuga ko yagombaga kubakirwa nibura umuntu utishoboye muri bo.Zifite nanone n’abazirindira umutekano bishyurwa na Leta.Abayobozi bo mu karere ka Rusizi bavuga ko aya makuru yose batayazi, bakaba bagiye kubiganiraho na MINAGRI.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka karere,Mushimiyimana Ephrem avuga ko n’ubwo yatangiye imirimo ye muri aka karere muri 2015,iby’izi mashini atabizi,bagiye kubiganiraho na MINAGRI.
Izi mashini zabanje kumara imyaka irenga 5 zinyagirirwa ku biro by’uyu murenge, abaturage bakavuga ko ubuyobozi bwabonye biteye isoni n’agahinda kubona umutungo wa Leta wangirika gutyo bukazubakira inzu nini zikusanyirizwamo aho gukora icyo bazizaniye cyangwa ngo zijyanwe aho zishobora gutanga umusaruro, izi mashini zubakiwe ahihishe ku buryo nta wagera kuri ibi biro y’umurenge ngo apfe kuzibona.
Abayobozi babajijwe kuva ku rwego rw’umurenge kugeza ku karere, bose bavuze ko batazi ibyazo neza, bamwe bakavuga ko byabazwa MINAGRI, abandi ngo bagiye kubikurikirana neza bamenye ibyazo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza, Ngirabatware James utahamaze igihe kinini avuga ko akurikije amakuru ahabwa n’abaturage, ngo zahazanywe n’umushinga wa RSSP wakoreraga muri MINAGRI muri 2011, zije gufasha abahinzi kuva mu buhinzi bwa gakondo bagana ubwa kijyambere no kongera umusaruro mu bice by’i musozi, zihamaze igihe ngo biza kugaragara ko zidashobora kuhakora kubera ubutaka bw’abaturage butatanye kandi ubunini ari igishanga cy’umuceri cya Bugarama nyamara ntihazanwe izikora mu gishanga ari zo zari zikenewe cyane hakazanwa izidakenewe.
Ati’’ amakuru yazo nyayo jye ntayo mfite kuko nyumva kwinshi, mwayabaza ku karere, gusa numva ko zimwe zagombaga guhabwa amakoperative, izindi zigahabwa abahinzi ku giti cyabo, gusa numva ko ngo zaje zigahinga hato ibyakurikiyeho nanjye simbizi.’’
Abajijwe niba we atabona ko kiriya ari igihombo kuri Leta no ku baturage n’impamvu zitasubijwe aho zaturutse ngo zibe zakora ahandi mu gihugu ahubwo zikubakirwa inzu zigatura ari na ko zigenda zangirika uko umwaka utashye, ati’’ aho ziri zarubakiwe ntizinyagirwa, zifite n’abazicungira umutekano babihemberwa ariko kuba zidakora cyo ni ikibazo gikomeye, MINAGRI ni yo ikwiye kwiga ibyazo, gufatwa nk’igihombo byo ntawabihakana ariko buriya ababishinzwe bazi impamvu zabyo.”
Uyu muyobozi avuga ko imashini bifuza ari izihinga mu gishanga cy’umuceri kandi ngo nta n’imwe yigeze ihazanwa, uretse iyahazanywe ku wa 8 Mutarama uyu mwaka na RAB ngo izanywe mu igerageza, kugira ngo amakoperative azabishobora azigurire izindi nka yo azifashishe muri ubwo buhinzi, abahinga umuceri baracyahinga bya gakondo, ari yo mpamvu ngo n’umusaruro uboneka wakwiyongera baramutse bafite imashini zihinga zikanasarura neza,ngo byaba akarusho aho kuzanirwa izangirikira ku biro by’umurenge.
Bamwe muri aba baturage bavuga ko bakeneye ibisobanuro kuri izi mashini zaje ngo zije kubakura mu bukene nyamara zikaba zimaze imyaka 9 zangirikira ku biro by’umurenge wabo ngo amabati n’imisumari byagiye mu kuzubakira, bavuga ko byagombaga kubakira umwe muri bo utagira aho yikinga.
Uwitwa Kayinamura aragira ati”Izi mashini zaduteye kwibaza byinshi mu bigaragara zazanywe ku nyungu z’abazituzaniye batarebye kubyagirira abaturage akamaro, kuko hano dukora ubuhinzi bw’umuceli duhinga mu kibaya iyo hazanwa izijyanye n’imiterere y’ikibaya duhingamo tuba tumaze kugera ku iterambere.”
Izi mashini kandi ngo ntizashoboraga guhinga mu gishanga, hakaba n’ikibazo cy’uko zahazanywe nta n’umwe waho uzi kuzikoresha, nyuma yo guhugura abazikoresha ngo baza gusanga aho kuzikoresha ari ho hari ikibazo, hakaba hari izagombaga guhinga izindi zigatwara umusaruro, abaturage bakavuga ko bahabonaga izigera kuri 12, uyu muyobozi we akavuga ko nta muyobozi n’umwe mu bari bahari icyo gihe uvuga umubare wazo nyirizina.
Hagenimana Jean Nepo atuye mu Murenge wa Muganza ati’’ kuzubakira aho tutabona ni uko buri muturage wese wazaga hano yibazaga ibyazo. Ko bavuga ngo abayobozi bajye bagira ibyo babazwa, nk’izi mashini igihombo cyazo kizabazwa nde? Ese ko dufite abatagira aho baba ariya mabati azubakiye ntiyagombaga kubakira nibura umuturage umwe utishoboye? Ni byo twifuza ko ubuyobozi bw’akarere budusobanurira kuko niba Leta izi ko yatwoherereje imashini ziri gukora zitanga umusaruro, zikaba ziryamye hariya hasohoka n’andi mafaranga ariha abacungira umutekano, twumva atari uko umutungo wa Leta wagombye gukoreshwa rwose.’’
Umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem na we yavuze ko nta byazo azi ariko ko agiye kubikurikirana akamenya ukuri kwabyo kuko yari ataranazibona, bivuze ko n’amafaranga zatwaye muri aba bayobozi bose ntawe uyazi , ibi bikaba bigaragaza imikorere idahwitse yaranze bamwe mu bayobozi b’akarere ka Rusizi bakunze kwegura mu bihe byashize bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite,nyuma hakavugwa amakuru ko ari ruswa zabagaragayeho.
Alice Ingabire Rugira