Inkomoko y’ijambo yigize “inshinzi, Gishegabo na Gashyende wasigaye mu gihugu ari umugabo rudori”
Aya mateka ari mu nsigamigani ‘yigize inshizi’.Uyu mugani bawuca iyo bashaka gucubya ubukaka bw’umugore cyangwa umukobwa wese wanga gutimaza igitsinagore, nibwo bagira bati ‘cisha make dore ko wigize inshinzi’; wakomotse ku nshinzi za Gishegabo Gasharankwanzi, wikabuwe na Gashyende ka Magirirane w’i Busasamana bwa Ngendo (Gisenyi).
Kera imana yiberaga mu Busasamana bwa Ngendo ya Gisenyi, bukeye irema abantu ibakwiza isi yose ariko bamwe ibagira abakire abandi ibagira abakene. Abakire bahaka abakene, mu bakene hakabamo umugabo witwaga Magirirane. Rimwe ngo azindukana n’umuhungu we Gashyende bajya guca umubaya wo gukenekamo umunyu.
Baragenda no mu kibaya cya Busasamana aho imana yiberaga, baca umubaya bamaze kuwugwiza barahambira barikorera, hakaba haramutse igihu bagenda batarora imbere n’inyuma. Bagize batya babona igihu kireyutse Magirirane akebutse hirya abona umwezi urimo ikintu cy’umweru nuko arikanga abwira Gashyende ati “Dore kiriya kintu sha.”
Gashyende agikebutse aravuga ati “Ubanza ari ya mana bajya bavuga ko yibera hano. Imana iramuhamagara iti “Gashyende we.” Gashyende ati “Karame nyagasani”. Iti “Si ubanza ari ya mana ahubwo ni imana nk’uko nyine ubibwiye so.”
Magirirane yumvise ko ari imana abwira umuhungu we ati “Ngiye kurwana na yo kahave”. Gashyende ati “Sigaho wirwanya imana.” Magirirane aranga arahubuka ayikubita ikibando ati “Ubona ngo urakiza abandi naho njye ukangira umutindi?” Agiye kuyongeza ikindi irashwekura umuhungu we aramufata ati “Sigaho rwose wikubita imana ni yo yirirwa ahandi igataha iwacu i Rwanda.”
Magirirane aranga aramwiburungushura ayoma mu nyuma avuza induru ngo “Rubanda rw’abakene mvumbuye imana, nimuntabare tuyibaze icyo yaduhoye.”Hirya no hino induru zirakorerana abantu barahurura, ari abakene ari abakire; abakene bati “ Iyo nyakunyagwa yatwambitse ubusa, itwima amatungo nk’abandi.” Abakire na bo bati “Yatwiciye amatungo itumarira n’abana”.
Nuko Gashyende abiruka inyuma akomera ati “Rubanda rwose nimusigeho mwikwanga imana.”
Abagore b’ibambe barikorera bamagana abagabo ngo boye gukubaganira imana. Ay’ubusa abagabo baranga bayirukaho ariko ibereka igihandure. Bagaruka bakubita agatoki ku kandi bati “Amaherezo tuzabonana.”
Na yo irabahindukirana iti “Nzabatsembaho ndokore Gashyende wanyubashye n’abagore babujije abagabo kuntuka. Abo bonyine basa.” Iherako ibahuramo ubushita bwa gihome burabarimbura, koko rero hasigara Gashyende n’abagore n’abakobwa babo gusa.
Gashyende abonye ko ari we usigaye wenyine yikunga mu rubuga rw’abagore, basakabaka batuka abagabo babo ngo ni bo batumye n’abana babo b’abahungu bapfa, aherako acika ajya mu ishyamba ahaca indiri yigumirayo.
Abagore na bo babonye ko basigaye ari impehe bati “Iri shyano tugushije ni iriki?” Baraterana bajya inama bati “Ubu ngubu tuzabaho dute tutagira umwami?”
Bajya inama yo kumwimika. Bajya ahahoze ari ibwami bahararuza ingoma zahoze ari iz’ingabe n’iz’imivugo, bazijyana i Busasamana bagezeyo bitoranyamo umugore ubatambukije ubwiza n’amatwara witwaga Gashirankwanzi nuko baramwimika, iry’ubwami bamwita Gishegabo.
Amaze kwima atora abagore b’ingare ho intore ze abita inshinzi ziba ingabo z’igihugu cye, umugaba wazo akitwa Nyiragashibura. Inshinzi ntizimaze gutorwa zadukana urugomo rukabije zahuka mu bagore n’abakobwa zirabavuruga zirabadiha karahava. Gishegabo si ukubatanga arasara arasizora.
Gashyende aho yibereye mu ishyamba akajya yumva abagore bahita baganya ko Gishegabo n’inshinzi ze baciye ibintu mu gihugu.
Bucyeye haza guca umugore ari wenyine agenda yivugisha aganya ati “ Ese bakobwa bakowe nka Gipfakare Gishegabo n’inshinzi ze bazarokokwa n’uwa mana ki?”
Gashyende aho yibereye aribaza ati “Ubwo uriya mugore ari wenyine uwamwegera nkamubaza ibyo avuga nabimenya imvaho kandi nkarushaho kumenya uko ibintu bimeze hirya no hino.”
Nuko ava mu ndiri ye aza yomboka taritari aramutungura ati “Mbese uraho wa mugore we?” Umugore arikanga akebutse asanga ari umugabo umusuhuje aramwikiriza ati “Uraho nyakugira imana?”Ati “Ese ko abagabo bashize mu gihugu wowe warokotse ute?”
Gashyende ati “Narokowe n’imana itamanuzwa.” Umugore ati “Ese uba hehe ubundi ?” Ati “Nibera hano muri iri shyamba , narabahunze kubera induru zanyu ngo twebwe abagabo twabamariye abana b’abahungu.” Umugore ati “ Mbega twebwe hari aho turi, ingoma y’abagore ntitugeze ku buce?”
Gashyende ati “Ese iyo ngoma y’umugore ni ngoma nyabaki?” Nyamugore arakunda aramutekerereza ati « Twabonye tubaye impehe twiyimikira umwami, twimika umugore witwa Gashirankwanzi iry’ibwami tumwita Gishegabo. Tumaze kumwimika na we atora abagore b’ingare abita inshinzi none ariko zaturembeje.”
Yungamo ati “Harya wowe ngo wibera hehe?” Gashyende ati “Sinakubwiye ko nibera muri iri shyamba? » Umugore ati « Ngusabye rwose kunjyanamo tukiriranwa tuganira tugashirana urwuba bwagoroba ngataha. »
Gashyende na we ati « Izo mana nazikurahe mboga zizanye ? » Nuko ntiyarushya atindiganya dore ko ngo nta wusendeganya umusanga . Amuhonogerana muri iryo shyamba aho aciye ikiganda bagandagaza muri iyo ndiri, baririranwa bimara nyirarigi.
Bigeze nimugoroba nyamukobwa abwira Gashyende ati « Mperekeza tujyane iwanjye tujye kwibanira uve muri iri shyamba. » Nyamugabo ati « Oya, abandi bagore batazakunyiciraho. » Umugore ati « Humura nzaguhisha ntibazakubona.” Gashyende yanga kumutetereza aremera barajyana ariko agenda agononwa.
Bahaguruka rubanda rushyizweyo bagera mu rugo ntawubaciye iryera. Gashyende aruhagirwa arasigwa, aranywa ararya, araryama; umugore ati “ Ngaha nashira agahinda.” Gashyende aba aho izuba akajya aryotera mu gikari ubundi akibera mu nzu, umugore akamuhezura, akamuha ibyo akeneye byose, akamuha inzoga, akamuha amata, Gashyende na we agakunda agakora umurimo wa nyir’urugo.
Nuko haciyeho iminsi nyamugore asama inda, hashize amezi abiri arakenkemuka, undi mugore buzuraga yamwitegereza akabona asa n’utwite akibaza ati “ Nyirakanaka uyu iyi nda yaba yarayitwitishijwe na nde ko nta mugabo ukiba muri iki gihugu?” Nuko biramujija ariko bikomeza kumwanga mu nda bukeye aramwihererana ati “Umva rero, Mutanyagwa ; rwose ngiye kugusaba ikintu kandi ntukinyime ukimpe, mbabarira ntumpishe uko waje gutwita iyo nda mbona ufite. Wayikuye he, yaje ite?”
Undi aho kumusubiza araseka. Mugenzi we aranga aramuhatiriza ati “Cyo mbwira”. Bigeze aho ak’ubucuti karamugonda aremera amumenera ibanga. Ati “Nyagucwa , rwose ntacyo nguhisha, mfite umugabo nitoreye mu ishyamba ndetse ngwino njye kumukwereka , yitwa Gashyende ariko uzaryumeho.” Nuko bajyana mu rugo bahageze ati “Jya mu nzu umusuhuze uti “Uraho Gashyende?” Gashyende yumva ijwi atari irya bene urugo basanganywe araryama ariyorosa aranuma.
Wa mugore arongera arakutiriza ati “Uraho Gashyende unyihorera urimo?” Undi noneho ati “Uraho nawe?” Umugore asatira uburiri yicara ku rwuririro aramubaza ati “Ni wowe Gashyende?” Undi ati “Ni njye.” Umugore ati “Nubwo uri Gashyende ariko izina si ryo muntu.” Gashyende ati “ Ryabaye muntu.” Umugore ati “ Wabaye Gashyende ntiwanshyenze.” Gashyende ati “Ibyo na byo?”
Aramukurura aramwiyegereza aramushyenda aramunezeza, birangiye nyamugore asohokana ibinezaneza abwira mugenzi we ati “ Niko nyagucwa, uramfunguriye wo kabura icyago we.” Undi ati “Ujye umara iminsi unyaruke uze ngufungurire ubundi twibereho.”
Umugore ataha anezerewe akajya amara iminsi agasubirayo Gashyende akamushyenda ingwengwe rikaba iryo. Bidatinze na we arasama, inda y’uwa mbere iba imaze kuba nkuru. Inkuru irakorerana igera mu bandi bagore, igera n’ibwamikazi iti “ Nyiranaka na nyirakanaka bafite inda z’imvutsi.”
Gishegabo ngo abyumve arashega, atumiza abo bagore bombi ati “ Nimumbwire uwabateye inda.” Bati “Ntitumuzi twabonye dutwite gusa.” Bati “ Mbese ariko ko mutubaza ubusa, hari umugabo muzi wahonotse mu gihugu; nta mugabo ni ishyano twabonye ritugwira gusa.” Gishegabo ati “Noneho ubwo wumva ari ishyano ryabagwiriye, nimubabohe.”
Inshinzi zibaterera ku ngoyi, umunigo sinakubwira, ingoyi imaze kubarembya bati “Nimutworohereze tubabwire. Boroshya ingoyi, abagore bati “Dufite umugabo witwa Gashyende.”
Gishegabo arisamira hejuru abwira inshinzi ati “Nimuhurure muhutere munzanire ako Gashyende.” Nuko umugaba wazo ari we Nyiragashibura azirangaza imbere no kwa Gashyende, bagezeyo arazibwira ati “Nimugume hanze ndamwikuriramo.”
Nuko yihina mu nzu amusanga ku buriri amwirohaho araryama , Gashyende ntiyirirwa abaza aramushyendagura. Nyiragashibura amaze kunyurwa asohokana ibinezaneza abwira inshinzi ati “Burije nimucumbike tuzamujyana ejo.” Inshinzi ziracumbika, Nyiragashibura yiraranira na Gashyende bararikesha.
Bucyeye baramushorera no kwa Gishegabo amukubise amaso asuma amusanganira amusingira ukuboko amujyana ku gisasiro cye bibera iyo ngiyo. Ba bagore barasezerwa barataha, umugabo wabo asigaranwa n’umwamikazi wabo. Ubwo inkuru ikwira mu gihugu ngo ibwami habonetse umugabo. Abagore babyumvise barashika na yo, bageze ku karubanda barasakabaka bati “Nimutwereke umugabo wabonetse ino.”
Gishegabo yigira inshege, ashegera kumwiharira. Arasohoka ajya kubamagana ati “Bagore nimwijuke umugabo wabonetse ino ni uw’umwamikazi ntabwo ari uwanyu mwese kandi si uw’uwenze wese.” Abagore induru barayidehera bati “Turamushaka byanze bikunze, nimumuduhe natwe adufungurire.”
Nuko rumaze kubura gica, Gishegabo ategeka inshinzi ati “Abaguma gutera isahinda mubahinde nibanga mubabohe.” Ushyizeho akarimi bakamufata bakamuboha ariko abasigaye ntibabikangwe urusaku bakarurusha isandi bati “Nimutwereke bishye binoge.”
Gishegabo abonye ko ibintu bigeye gucika asohokana Gashyende amushyira ku karubanda arangurura ijwi ati “Bagore dore umugabo wabonetse mu gihugu nguyu nimumurebe ariko si uw’uwenze wese.” Abagore baza nk’iya Gatera baramuhobera, baramusomagura , baramuterura baramwerereza bati “Kaze neza uje mu bawe mugabo muzima.”
Gishegabo abibonye atyo biramurakaza, arabisha ategeka inshinzi kumubambura ku mbaraga; nuko ziramubambura zirabirukana zirabatatanya, zirabahashya barataha, bataha ariko badatashye, badashizwe , baritsira bati “Natwe ibwami bagomba kudufungurira.”
Gishegabo amaze guca iteka yisubiranira na Gashyende mu nzu bicara ku rwuririro rw’igisasiro cye ategeka inshinzi kurarira zitirarije kugira ngo hato abagore batava aho bagangura urugo bakamusahura. Nuko burira abararira barararira, ingoma na zo zirabikira umwamikazi yiryamanira na Gashyende ku mudendezo. Bucyeye na bwo biriranwa iyo ngiyo. Abagore na bo uko bagiye batagiye bazindukira aho ngaho barasakabaka bati “Natwe nimureke Gashyende adufungurire.” Bigeze aho akaryana mu mpuzu no mu ihururu karanga, inshinzi na zo zirarikokera ziti “Gishegabo araducura umugabo akaducura ibyiza ari twe twabizanye?” Zijya inama yo kumwica ngo zibone ubusaranganya Gashyende.
Nuko zimaze kuyinoza ziroha mu nzu ziroha ku gisasiro zifata Gishegabo ziramwica kuko yigize inshege agashegera kwiharira Gashyende. Zimaze kumwivugana umutware wazo Nyiragashibura abanza kuryamana na Gashyende ariko we ntiyamwiharira akajya abwira umukobwa umwe mu nshinzi bakaryamana akamushyenda, babana batyo.
Bigeze aho inshinzi zijya inama yo kumwimika ziti “Nta mwami w’umugore kandi harabonetse umugabo.” Ingoma ziyishyira ku nama zihamagara abagore bose akarubanda karasendera, bimika Gashyende ubwo; iry’ibwami bamwita Magirirane na we rero Nyiragashibura arakomeza aba umugaba w’inshinzi kandi ari na we mwamikazi, muka Magirirane, Gashyende; gusa we arya ari menge ntiyamwiharira nka Gishegabo, akabareka bakamusanga akabacubiriza akaryana mu ihururu. Nuko biba bityo iminsi irahita indi irataha.
Gashyende ashyenda abagore n’abakobwa bari mu kigero cyabyo, bigira bitya abantu bongera kororoka babyara ibitsina byombi, abakobwa bose barakunda babona abagabo, abahungu bagira abagore babo n’umwami Magirirane abona ingabo nyangabo. Kuva ubwo ibintu biba Magirirane, umugore akagirwa n’umugabo, umugabo akanezwa n’umugore, umwami akizihizwa n’ingabo.
Si njye wahera hahera ingoma ngore ya Gishegabo n’inshinzi ze!
Mwizerwa Ally