Mu gihe Perezida Kagame Paul yagezaga ijambo ku bitabiriye inama y’umushyikirano ku nshuro ya 17 yagaragaje ko igihugu gihagaze neza mu mpande zose haba mu mutekano, ubukungu, imiyoborere myiza no mu mibereho myiza y’abaturage .
Aha ni naho yahise akomoza kuwo yifuza ko yazamusimbura, aho yagize ati:”Nifuza ko uyu mwanya mwampaye ubutaha mwazawuha umugore.”
Perezida Kagame yasabye abagabo ko batamwumva nabi kuko nabo bashobora kuba bifuza umwanya wo kuyobora u Rwanda.
Icyifuzo cya Perezida Paul Kagame cyashimangiwe neza n’ibyo Bwana Barack Obama wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuze, aho yagize ati “Nta gushidikanya abagore barusha abagabo”.
Mu ijambo Barack Obama wahoze ari perezida wa Amerika yavugiye muri Singapore aho yavuze ko abagore barusha abagabo gukora byiza.
Aho yavuze ati “Iyaba abagore bayoboraga buri gihugu cyo ku isi haba impinduka nziza mu nguni z’ubuzima bwose no mu musaruro”.
Aha yakomeje avuga ko abagore nabo atari ba ntamakemwa, ariko “bidashidikanywaho barusha” abagabo. Aha yavugaga mu gukora ibyiza.
Bwana Obama yavuze ko ibibazo byinshi ku isi biterwa n’abantu bakuru, cyane cyane abagabo, ari nabo benshi ku myanya y’ubutegetsi.
Bwana Obama yavuze ko ubwo yari perezida wa Amerika yatekereje uko isi yaba imeze iramutse iyoborwa n’abagore gusa.
Ati: “Bagore rero, nagira ngo mbabwire ko mutari ba ntamakemwa, ariko icyo navuga neruye ni uko bidashidikanywaho muturuta [abagabo]”.
Arakomeza ati: “Nzi neza ko ibihugu byose by’isi bibaye biyoborwa n’abagore mu myaka ibiri mwabona impinduka nziza zikomeye hose ku isi muri buri kintu cyose… imibereho n’umusaruro”.
Abajijwe niba atekereza kuzasubira guhatanira ubutegetsi, yavuze ko yemera guhigama ku butegetsi iyo igihe cyabyo kigeze.
Barack Obama i Kuala Lumpur aho yavuze ko abagore barusha abagabo gukora byiza
Ati: “Iyo urebye isi ukabona ibibazo biyugarije ubona ko ari abantu bakuru, kenshi abagabo, batava mu nzira.
“Ni ingenzi ko abategetsi ba politiki bagerageza kwiyibutsa ko; uri hariya ngo ukore akazi utari hariya ubuzima bwose, ntabwo uri hariya ngo wumvishe abandi ko ariko wowe ushoboye unakomeye”.
Bwana Obama yayoboye leta zunze ubumwe za Amerika manda ebyiri hagati ya 2009 na 2017.
Kuva yava muri White House, we n’umugore we Michelle bashyizeho ikigo Obama Foundation gifasha urubyiruko rufite impano zinyuranye mu gutegeka.
Mu minsi ishize, bombi bari kumwe i Kuala Lumpur muri Malaysia mu gikorwa cyateguwe n’iki kigo cyabo.
Ndacyayisenga Jerome