RDC : Michelle Bachelet yakiriwe n’umukuru w’igihugu mu ngoro ya Afurika yunze ubumwe iherereye i Kinshas
Kuri uyu wa mbere , tariki ya 27 Mutarama 2020, Umukuru w’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo yakiriye mu ngoro ya Afurika yunze ubumwe iherereye i Kinshasa Komiseri mukuru ushinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango w’abibumbye Madame Michelle Bachelet.
Bimwe mu binyamakuru bya Kinshasa byishimiye uruzinduko rwa Michelle Bachelet , muri iki gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo nka Komiseri mukuru ushinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango w’abibumbye .
Muri rusange , imiterere y’uburenganzira bwa muntu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo by’umwihariko mu gace ka Djugu , ni bimwe mu byagarutsweho n’impande zombi .
Aherekejwe n’umuyobozi wa MONUSCO Leila Zerrougui , Michelle Bachelet , aganira na Perezida Tshisekedi , yakomereje ku mibereho y’abaturage ndetse n’umutekano w’igihugu cyane cyane mu gace ka Ituri.
Madame Bachelet yagiranye ibiganiro n’abahagarariye imiryango yo muri Hema na Lendu , imitwe y’amoko 2 itavuga rumwe muri iki gihugu.
Mbere yo guhura na Perezida M. Tshisekedi , Michelle Bachelet yabanje kugirana ibiganiro na Jeanine Mabunda , Perezidante w’inama nkuru y’igihugu cya RDC , ku kwemeza amasezerano y’ishyirwaho ry’inteko ishinga amategeko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC).
Aba bombi banaganiriye kuri imwe mu mishinga y’amategeko ku burenganzira bwa muntu aho uyu Komiseri muri ushinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango w’abibumbye yashimangiye ko hagomba gukorwa iperereza ku byaha by’ubugome byakorewe mu gace ka Ituri.
Uyu Komiseri w’uburenganzira bwa muntu mu muryango w’abibumbye , Michelle Bachelet , yagaragaje ko ibiro bye bisigaye bikorana na MONUSCO n’ubuyobozi muri gahunda yo gushakira ibisubizo birambye by’ ibibazo bikigaragara mu ntara ya Ituri , nkuko itangazamakuru rya Kongo ribisobanura.
Nkuko byagarutsweho n’itangazamakuru rya Leta ngo mbere yo kwerekana ko yagize ibyo agaragaza ku bibazo yagejejweho n’ ubuyobozi bw’intara ku byaha by’ubugome byakorewe muri Teritwari ya Djugu , yabanje kugira icyo ashimangira agira ati « Dushigikiye abashaka amahoro biciye mu biganiro n’ibiganisha mu nzira y’ubutabera n’ubwiyunge ».
Aragira « Yari inama nziza . Nishimiye cyane ukuntu , ubwitange , umutima nama w’ubwitange bya Madame Perezidante w’Inama Nkuru y’igihugu ku bibazo bijyanye n’uburenganzira bw’abagore ».
SETORA Janvier