BOMBORI BOMBORI MURI CNRD UBWIYUNGE.
Amakuru ari gucicikana ku mbuga nkoranyamba agaragaza ugusubiranamo kwabagize ihuriro CNRD ubwiyunge, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri niho ubunyamabanga bw ‘uyu mutwe bwasoye itangazo rihagarika Benoit Rugumaho wari uhagarariye inyungu zawo mu gihugu cya Canada.
Mu itangazo ryashinzwe hanze na CNRD UBWIYUNGE ikinyamakuru Rwandatribune cyaboneye kopi rivuga ko ihagarikwa rya Benoit Rugumaho wari uhagarariye Inyungu za CNRD ubwiyunge na MRCD ubumwe mu gihugu cya CANADA ashinjwa kuba asuzugura bikomeye inzego ziri huriro zikorera mu bihugu bya SCandinavia.
Iri tangazo rikaba ryerekana amakosa yashingiweho ahagarikwa by’agateganyo mu gihe kingana n ‘amezi atatu aho ashinjwa ubuhezanguni buhoraho mu kutubaha ubuyobozi bwiri huriro, gukwirakwiza ibihuha agamije inyungu ze,kuba agira uruhare mu kubangamira ikwirakwizwa ry ‘amahame y,amashyaka ahuriye mu ihuriro MRCD ubumwe, ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukorana na bamwe mu bahoze muri iri huriro bahagaritswe.
Uyu mugabo ahagaritswe nyuma y’uwahoze ari umunyamabanga wungirije wa CNRD ubwiyunge bwana Kalinijabo Jean Paul nawe wahagaritswe umwaka ushize.
Muri iri tangazo rikomeza risobanura ko Benoit Rugumaho ahagaritswe mu nshingano yari afite haba muri CNRD ubwiyunge ndetse no mu ihuriro MRCd ubumwe igihe kingana n’amezi atatu, kandi rigumya kuvuga ko azava mu bihano mu gihe yanditse yerekana ko agiye guhindura imyitwarire yiwe akayoboka inzira bamweretse nyuma yo kwiga kubusabe bwe.
Urebye ubona ko iri hagarikwa rishobora kuba burundu kuko bigoye ko Benoit Rugumaho yandika iyi baruwa asabwa dukurikije ubuhezanguni busanzwe bumuranga.
Ihagarikwa rya Benoit Rugumaho rije rikurikira ibihe bibi uyu mutwe urimo wo kutoroherwa n’ibitero umutwe wabo w’ingabo wa FLN ukorera mu mashyamba yo muburasirazuba bwa Congo kinshasa uri kugabwaho n’igisirikare cya FARDC.
Abakurikiranira hafi imikorere y ‘uyu mutwe wa CNRD ubwiyunge bavuga ko uyu umitwe wakunze kurangwa n’amakimbirane kuva aho urugamba batangije rubananiye bikaba bigaragara ibintu byabarenze.
Ikindi kuba Umunyamabanga w’uyu mutwe wa CNRD UBWIYUNGE ariwe wasohoye iri tangazo kandi iki ari icyemezo gikomeye cyagombye gushyirwaho Umukono na Perezida wa CNRD UBWIYUNGE ariwe Gen.Wilson Irategeka n’icyerekana ko amakuru amaze iminsi acicikana ko yaba yarapfuye yaba ari impamo uyu Dr.Biruka Innocent akaba ariwe Muyobozi w’inzibacyuho wa CNRD UBWIYUNGE.
Ubwanditsi