Ndagijimana wari Umunyamabanga Mukuru wa FDU yitandukanyije nayo, agenera ubutumwa ‘Opozisiyo’
Muri Gicurasi 1994, Ndagijimana Benoît wari ufite imyaka 26 uvuka mu Karere ka Kirehe, nibwo yahunze igihugu anyuze muri Tanzania. Nyuma y’urugendo rurerure yaje kwisanga mu Bubiligi ari naho amaze imyaka yose kugeza magingo aya, atuye mu Murwa Mukuru Bruxelles.
Aho ni naho yinjiriye mu mashyaka arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ahera muri FDU Inkingi ya Ingabire Victoire ndetse yaje kuyibera Umunyamabanga Mukuru wungirije, nyuma yaho aza kuba Umunyamabanga Mukuru na Visi Perezida wa kabiri mu kindi gice cyari cyavutse, FDU INKUBIRI.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE mu ntangiriro z’uku kwezi ubwo yari mu Rwanda, yagarutse ku rugendo rwo muri politiki, uko yitandukanyije n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse abasaba kubisezerana nabo.
Kuva bahunga, ngo abantu benshi mu mahanga bakomeje kugendera mu mwuka w’uko u Rwanda ari igihugu kidatekanye, bityo ibitekerezo basohokanye mu gihugu bakomeza kubigenderaho, ari nabwo buryo Ndagijimana yinjiye muri opozisiyo.
Ati “Bakomeje gukorera muri uwo mwuka nyine, ko mu Rwanda nta mahoro ahari, ari uguharanira nyine ko amahoro yagaruka, abantu bakishyira bakizana, bagashobora gukora ibikorwa byabo, ushoboye kwikorera akikorera ku giti cye, ushoboye gukorera igihugu mu bundi buryo akagikorera.”
“Kubera ko rero umuntu aba yaragiye gutyo muri iyo nkubiri, utarasubiza amaso inyuma, ukikomereza muri uwo mwuka. Bikaba ari nabyo binasobanura impamvu yo kujya muri opozisiyo.”
Ndagijimana aheruka mu Rwanda aho yahamaze ibyumweru bibiri n’igice, ndetse yinjira mu gihugu ntabwo yari azi byinshi byo kwitega, kuko amakuru yari afite ari ayo yahabwaga n’abandi.
Ati “Ni ibintu bigoye kugira ngo usobanure ako kanyamuneza, wongeye kubona imisozi y’iwanyu, ibiti bitandukanye n’aho wabaga, indabyo, inzu zubatswe mu buryo butandukanye, ariko bikwibutsa ko wasubiye ku ivuko.”
Avuga ko hashize imyaka isaga itanu agerageza gukurikiranira hafi amakuru y’u Rwanda nk’igihugu cyamubyaye, akabona amakuru amwe biciye mu muryango n’inshuti, cyangwa mu bitangazamakuru na YouTube.
Ati “Rero mpageze nagize umwanya utari muremure cyane kuko ntabonye umwanya wo gutembera, ariko bike nabonye hano i Kigali cyangwa mu nzira yanjyanye gusura umuryango wanjye mu Karere ka Kirehe, nabonye ko hari ibintu byinshi byiza byaje mu Rwanda, biranga u Rwanda kuva aho mpaviriye.”
Yabanje kwitandukanya no kurwanya igihugu cye
Ndagijimana avuga ko yinjiye mu mashyaka ya opozisiyo mu 2007, aza kubivamo mu mwaka wa 2015. Magingo aya avuga ko nta shyaka abarizwamo.
Ati “Nakomezaga gutekereza nyine igihugu cyanjye, u Rwanda, kubera ko mpafite umuryango, ababyeyi banjye, abavandimwe banjye n’umuryango wose mugari wanjye, kandi abenshi muri bo twaravuganaga uhereye ku mukecuru wanjye, abavandimwe banjye n’abandi ba hafi nk’abaturanyi cyangwa se babyara banjye, bakampa amakuru yo mu gihugu.”
“Icyo gihe cyose rero naje gufata umwanya wo gutekereza, ndavuga nti ’ngomba kureba uburyo nategura gusubira mu rwa Gasabo kugira ngo nihe amahirwe yo kongera kubona umukecuru wanjye n’umuryango wanjye n’inshuti zanjye twabyirukanye, tudaherukana iyo myaka yose.”
Avuga ko impamvu zamuvanye muri politiki ntaho zihuriye na politiki ubwayo, ahubwo yarebye ikimufitiye akamaro hagati yo kuguma mu mibereho ikomeye yo muri opozisiyo, cyangwa gufatanya n’abandi kubaka igihugu akanaba hafi y’umuryango we.
Ndagijimana ati “Icyatumye mva muri opozisiyo narebye njyewe ikintu cyaba kimfitiye akamaro kurusha ibindi. Ikimfitiye akamaro kuruta ibindi ni uko nakongera kubona umubyeyi wanjye.”
“Kuko uko iminsi yicuma wajyaga usanga bambwira bati ‘nutinda gato ntuzamusanga cyangwa se uzasanga yarahumye, ntazanakumenya.’ Nkareba rero iyo myaka yose yari ishize, kuba naragize amahirwe yo kuba nkimufite, nkasanga naba mbaye ikigwari nkomeje kwinangira nkakomeza ibikorwa bya opozisiyo.”
Avuga ko ku muntu uri muri opozisiyo, ugize amahirwe agasubiza amaso inyuma akareba uburyo mu Rwanda ibintu byahindutse, nta cyatuma atifatanya n’abandi mu kubaka igihugu.
Ati “Ntabwo ari njyewe gusa waba waravuyemo, warafashe icyo cyemezo, n’abandi bose bagize uwo mwanya bagasubiza amaso inyuma, bakabona nyuma y’umwuka twahunzemo ibintu byarasubiye mu buryo, abantu bahinga bakeza, uwiga akiga, abakora akazi kabo bagakora, nta muntu utavuga ati ‘aho gukomeza gutya, reka nsubire inyuma mfatanye n’abandi kubaka urwatubyaye.”
Hari ibyo yicuza
Ndagijimana avuga ko bijyanye n’ubuzima buhenze bwo mu Burayi, asanga yarataye umwanya yiruka muri ayo mashyaka, mu gihe abandi babaga bashishikajwe no gushaka ibindi bibateza imbere.
Ati “Mu gihe nakoraga ibyo bikorwa byantwaye igihe cyinshi, ku buryo numva ko byari bigeze n’igihe cyo kwicara ngatekereza ngo ese koko ni ngombwa gukomeza ibi bikorwa bijyanye no kutavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda?”
“Nabitekerejeho, mbishyira imbere y’ibyifuzo by’umuryango wanjye, nsanga icyemezo cyiza ari ukubihagarika, nkiha uburyo bwatuma njya mu murongo wo gufatanya n’abandi kubaka igihugu cyambyaye.”
Byongeye, kuba ubuzima bw’i Burayi ari uguhora “umuntu yiruka” kubera akazi ku bagafite cyane cyane abatuye mu mijyi, asanga igihe cye muri rusange kitarakoreshejwe uko byari bikwiye.
Ati “Gufata rero akazi ukagahuza n’ibikorwa bindi ku ruhande, bitaguhemba, by’ubwitange, mu gihe wagombaga kuba ukora ibikorwa byaguteza imbere mu bundi buryo wowe ukaba ukora ibikorwa bya opozisiyo, bisaba ubwitange kubera ko nta muntu ubiguhembera, kandi mu gihe uba ukora ibyo ngibyo, abatari muri ibyo bikorwa baba barimo kwikorera ibindi byabateza imbere.”
Iyo asubije amaso inyuma, Ndagijimana avuga ko “nsanga nagombye kuba narafashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa bya opozisiyo wenda nyuma y’igihe gito [mbigiyemo] kurusha igihe byantwaye ngo mfate icyo cyemezo.”
Bamwe barwanya u Rwanda bataruzi
Ndagijimana avuga ko abantu usanga byitwa ko batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, ariko ugasanga u Rwanda bazi ni urwa mbere ya Jenoside ndetse n’urwo mu 1994 ubwo Abatutsi bicwaga gusa, ibyakurikiyeho ntibabihe umwanya.
Nyamara ngo iyo uganiriye n’abanyamahanga cyane cyane Abanyafurika usanga bakubwira ko “ugira amahirwe yo kuba Umunyarwanda”, ndetse “hari n’abadatinya kukubwira ngo uko twahabonye hararuta imwe mu mirwa mikuru mu bihugu byateye imbere mu rwego rw’isuku, icyo kintu abantu benshi bakigarukaho.”
Ndagijimana avuga ko yahagaritse ibya politiki, akaba yarazanywe no gusura umubyeyi we wari urwaye. Nta gahunda yari afite yo kubonana n’abantu bo muri FDU, cyane cyane ko atari akibarizwa muri iryo shyaka na mbere yo guhagarika imirimo ye muri opozisiyo.
Ati “Ni nayo mpamvu rero ntashoboraga gutekereza no kuvuga ngo ese ko ubwo ngize umwanya wenda wo kugera mu gihugu, kuki ntashaka abantu bo muri FDU kugira ngo wenda tuganire cyangwa se tugire ibyo dufatanya, ibyo ngibyo rwose nabaye mbishyize ku ruhande, niyo mpamvu ntabitekereje cyangwa ntashobora kubitekereza.”
Yajyanye ubutumwa ku barwanya u Rwanda
Nyuma yo gusura u Rwanda, ndagijimana avuga ko nk’umuntu wabonye iterambere rugezeho, abandi abaha ubutumwa bwo kuva mu byo kurwanya ubutegetsi, ahubwo bagafatanya n’abandi guteza imbere igihugu cyabo.
Ati “Umuntu utavuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa umuntu udaheruka mu Rwanda, icyo namubwira ni uko u Rwanda rwakomeje gukataza nyuma y’aho turuviriyemo, kandi ko u Rwanda ari igihugu kirimo amahoro, umutekano.”
“Kuva nahagera nagiye ngenda njyenyine muri quartier, nta muntu wigeze ankanurira ngo avuge ati ‘uriya muntu arava he arajya he, ngo mpure n’umupolisi unyaka ibyangombwa. Mu minsi yose mpamaze, ngenda nk’umuntu koko uri mu gihugu cyanjye, ntacyo nikanga, kuko kugira ngo ugire icyowikanga, uhita ubyumva iyo ukigera ahantu.”
Ibyo ngo bigatuma akangurira n’undi ucyumva ko u Rwanda rudatekanye cyangwa arwangisha abandi, ko ahubwo akwiye kurugeramo akareba uko rwateye imbere, “kuko rimwe na rimwe abantu baba bafite icyo batekereza ku gihugu bitewe n’uko nta makuru bafite, bitewe n’uko batahaheruka.”
Yakomeje ati “Kubera ko nageze mu Rwanda ngasanga u Rwanda ari igihugu kigendwa, ubutaha nzakurikizaho urugendo rwo gusura noneho u Rwanda, nimara kurusura nyuma yaho nibwo nakora izindi gahunda zigamije kureba uburyo nashyira ku munzani, ni iki nakorera mu Rwanda, ni iki nakorera mu Bubiiligi, ese byaba byiza nzanye umuryango mu Rwanda cyangwa nakomeza gukorera mu bihugu byombi.”
Gusa ahamya ko asubiye mu Bubiligi afite ibyishimo n’umunezero byo kuba yarageze mu Rwanda, kandi agasanga “ari igihugu cy’amahoro, igihugu cy’umutekano, igihugu gikomeye gukataza mu gutera imbere ku buryo bimpa icyo cyizere ko bidahagarariye aha.”
Avuga ko yiteguye gutanga umusanzu wo kubaka urwamubyaye, akanabwira abandi ko “abatigerera ibwami babeshywa byinshi” cyane ko u Rwanda babwirwa rutandukanye n’uruhari, bityo bakwiye kurusura bakihera amaso.
Mwizerwa Ally