Igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel cya 2019 mu butabire cyamaze kubona ba nyiracyo
Abagabo batatu aribo John B Goodenough, M Stanley whittinghan and Akira Yoshino bamaze kwegukana igihembo cy’amahoro ku bw’iterambere rya Lithium-ion Batteries.
Bakimara kwegukana iki gihembo aba bagabo bashimiwe n’abantu benshi cyane aho barimo:
Sosiyete ya Android Authority yabashimiye byimazeyo aho yagize iti”mwabikoze neza kubw’umushinga wanyu wanagize uruhare rukomeye muguhindura byinshi kubuzima bwa muntu, uyu mushinga wanyu iyo utabaho nta bikoresho byikoranabuhanga bigendanwa bibika umuriro twari kuba tubona nkaza smartphones, nibindi bikoresha ikoranabuhanga.
Uyu witwa Calvin D. J. Harper yagize ati rwose amakuru atagira uko asa kuri lithium ion battery yagaragaje iterambere ry’isi muburyo butandukanye, iri terambere ryazamuye uburyo ibikoresho by’ikoranabuhanga bigendanwa, imodoka zitwarwa n’amashanyarazi, ati rwose nanjye ntewe ishema no kumva iyi ntsinzi kubw’umurimo ukomeye bakoze.
Uyu witwa Geneology Jude yagize ati nkunda izina Goodenough mukinyarwanda tugenereje rivuga (ibyiza byinshi), umushya w’imyaka 97 watsindiye igihembo cy’amahoro mubutabire, ati izina Goodenough n’izina ryavuye ku byiza none uyu munsi byigaragarije abatuye isi ko ari byiza kenshi ubwo we n’itsinda rye befukanaga igikombe cy’amahoro cyitiriwe Nobel.
Uyu musaza w’imyaka 97 niwe wambere mubegukanye iki gihembo ukuze gusumba abandi bose bacyegukanye.
Aba bose uko ari batatu bakaba baragaban iki gihembo gihwanye n’ibihumbi Maganarindwi na mirongo itatu n’umunani by’ama Euros akoreshwa I burayi.
Aba bagabo uyu mushinga wabo niwo wateje imbere ibikoresho bisharizwa bikabasha kubika umuriro aho byoreheje imirimo mu mashuri, mu muziki, mu kazi, mu gushakiza no gusakaza amakuru.
Ubwanditsi
(Belbien)