Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Félix-Antoine Tshisekedi yabwiye abaturage ko abasirikare bayoboye intara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri batazigera bahutaza uburenganzira bwaho, ahubwo baje kubaha umutekano usesuye ku buryo burambye.
Ibi Perezida Tshisekedi yabibwiye abaturage b’i Butembo ku mugoroba wo kuri uyu Kane tariki ya 17 Kamena 2021, ubwo yabasuraga kkuri iki gicamunsi.
Mu ijambo rye , Perezida Tshisekedi yavuze ko hari abaturage bamugejejeho impungenge ko bafite ubwoba ko bashobora guhutazwa na Guverinoma z’intara ya Kivu ya Ruguru na Ituri zigizwe n’umubare munini w’abasirikare. Aha Perezida Félix-Antoine Tshisekedi yabasabye gushira impungenge ahubwo bagakorana n’ubu buyobozi bwaje kubashakira umutekano w’igihe kirambye cyane abatuye i Beni hazwiho kuba ibirindiro bikomeye by’inyeshyamba z’abanya -Uganda ADF zikunze kuzengereza abahatuye.
Perezida Tshisekedi yageze mu burasirazuba bwa Congo kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize , aho mu ntego nyamukuru yamuzanye kwari uguhumuriza abagizweho ingaruka n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo. Aha mu burasirazuba bwa Congo, byumwihariko Kivu ya Ruguru amaze gusura uduce twa Goma ,Butembo ,Kasindi na Beni.